skol
fortebet

Manchester United yasinyishije myugariro ukiri muto Diogo Dalot [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 06, Jun 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yamaze kugura myugariro ukiri muto Diogo Dalot w’imyaka 21 ukomoka muri Portugal,imukuye mu ikipe ya FC Porto ku kayabo ka miliyoni 17 n’ibihumbi 400 by’amapawundi.

Sponsored Ad

Uyu musore ukiri muto yasinyiye Manchester United amasezerano y’imyaka 5 aho aje gufasha iyi kipe mu bwugarizi by’umwihariko ku ruhande rw’iburyo rusanzwe rukinaho Antonio Valencia w’imyaka 33.

Fred nawe yamaze gusinyira Manchester United

Jose Mourinho yazanye uyu mwene wabo kugira ngo ashyire igitutu kuri kapiteni Valencia ndetse ashyire uburinganire muri iyi kipe dore ko igiye kurekura abakinnyi benshi.

Akimara gusinyira Manchester United Dalot yagize ati “Gusinyira Manchester United n’ibintu bishimishije kuri njye.Nakuriye mu ishuli rya ruhago rya FC Porto kandi ndabashimira ibyo bankoreye gusa sinari kwitesha amahirwe yo kuza mu ikipe ya mbere ku isi.”

Jose Mourinho we yavuze ko yishimiye kuza k’uyu musore kuko afite ubuhanga budasanzwe ndetse ku myaka ye amubona nk’umukinnyi mwiza ku isi muri ba myugariro bangana.

Yagize ati “Diogo ni umukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe buzamufasha guhita aba igihangange muri iyi kipe.Yujuje ibisabwa byose abakinnyi bakina inyuma ku mpande bakenera,ingufu,guhagarara neza mu kibugu,kwihuta ndetse ku myaka ye niwe mukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo wa mbere ku isi.”

Diogo Dalot yiyongereye ku musore ukina hagati mu kibuga ukomoka muri Brazil, Fred,we wasinye muri Manchester United ku munsi w’ejo avuye muri Shakhtar Donetsk aho yatanzweho akayabo ka miliyoni 52 z’amapawundi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa