skol
fortebet

Manchester United yatunguye PSG iyisezerera mu mikino ya UEFA Champions League

Yanditswe: Thursday 07, Mar 2019

Sponsored Ad

Manchester United ikoze ibyo benshi batatekerezaga,isezerera ikipe ya PSG iyitsindiye iwayo ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cy’irangiza cy’imikino ya UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Manchester United yaje muri uyu mukino wo kwishyura benshi bazi ko ije kurangiza umuhango kuko yari yatsindiwe ku kibuga cyayo ibitego 2-0 ndetse ibura abakinnyi 9 babanza mu kibuga, ariko siko byagenze kuko itunguye PSG iyitsinda ibitego 3-1 ku kibuga Parc des Princes.

Manchester United yafunguye amazamu ku munota wa 2 ku gitego cya Romelu Lukaku wahawe umupira mwiza na myugariro Thilo Kehrer wa PSG washatse guhereza mugenzi we bakinana Thiago Silva,umupira wisangira uyu mubirigi acenga umunyezamu Buffon asigarana n’izamu ryambaye ubusa asunikiramo.

PSG yari imbere y’abafana bayo yahise ikina umupira wo guhererekanya,iwima Manchester United byatumye ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Juan Bernat ku mupira mwiza yahawe na Kylian Mbappe.

PSG yakomeje gukina umukino wo guhanahana,yima umupira Manchester United cyane biyica mu mutwe itangira kwirara ndetse ubushake bwo gushaka ibitego buragabanuka.

Manchester United yakinaga icunga izamu ryayo,ikina imipira PSG itakaje,yongeye kwihererwa amahirwe na Gianluigi Buffon ku munota wa 30,ubwo Rashford yateraga ishoti ridakanganye Buffon ananirwa kurifata,umupira uhura na Lukaku wari wacomotse ba myugariro,ahita atsinda igitego cya kabiri.

PSG yumvaga ko idashobora gusezererwa na Manchester United,yakomeje kwirara ntiyashaka igitego cyo kwishyura ahubwo igerageza kugumana umupira mu kibuga hagati byatumye igice cya mbere kirangiye Manchester United iyoboye.

PSG yari yarangije igice cya mbere ifite 76 ku ijana mu guhererekanya umupira,yagarutse mu gice cya kabiri idashaka kwivuna,irakomeza yikinira guhererekanya umupira yiyibagiza ko haburaga igitego kimwe ngo Manchester United iyisezerere.

Ku munota wa 57 nibwo Angel di Maria yatsindiye PSG igitego cyo kwishyura ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

Kugeza ku munota wa 63 w’umukino,PSG yari ifite 78 ku ijana mu guhererekanya umupira mu gihe Manchester United yari yagiye gufunga izamu,igacungira ku mipira PSG itakaje.

Ku munota wa 84,Kylian Mbappe yasigaranye n’umunyezamu David de Gea,aramucenga arangije asigarana n’izamu ryambaye ubusa,ahita anyerera umupira usanga Angel di Maria aho yari ahagaze awuteye ukubita igiti cy’izamu uvamo.

PSG yageze ku munota wa 90 ifite amahirwe menshi yo gukomeza ariko nyuma y’umunota wa 90 hongeweho iminota 3 yabyariye akaga ikipe ya PSG.

Ku munota wa 1 w’inyongera,Diogo Dallot wari inyuma gato y’urubuga rw’amahina yateye ishoti rikora ku kuboko kwa myugariro Presnel Kimpembe,umusifuzi ajya kureba kuri VAR yemeza ko ari penaliti.

Marcus Rashford utigaragaje cyane muri uyu mukino,yateye iyi penaliti neza umunyezamu Buffon ntiyamenya aho inyuze birangira Manchester United isezereye PSG ku bitego byo hanze cyane ko mu mikino yombi amakipe yombi yanganyije ibitego 3-3.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu,ikipe ya FC Porto yasezereye AS Roma iyitsinze ibitego 3- 1,nyuma y’iminota 30 y’inyongera cyane ko mu minota 90 isanzwe,FC Porto yishyuye ibitego 2-1 yari yatsindiwe mu Butaliyani,iza kubona penaliti yahawe na VAR ku munota wa 118 w’umukino yinjizwa na Alex Telles.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa