skol
fortebet

Manchester United yongeye kuvugwamo amakuru yababaje abakunzi bayo

Yanditswe: Monday 06, Aug 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United iri kuvugwamo amakuru mabi gusa,yongeye kugaruka mu bitangazamakuru kubera umubare munini w’abakinnyi bayo bagize imvune ndetse n’abatazatangirana nayo muri Premier League ubwo izaba yakinnye na Leicester City.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindwa na Bayern Munichen igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wa gicuti baraye bakiniye mu Budage,Mourinho n’abakinnyi be baje kwitegura umukino wa mbere wa Premier League bazakina ku wa Gatanu na Leicester City aho badafite abakinnyi bahagije.

Muri uyu mukino,abakinnyi 10 ba Manchester United babanza mu kibuga bashobora kutagaragara kubera ko bamwe bataragaruka mu ikipe barimo Romelu Lukaku, Marouane Fellaini na Paul Pogba mu gihe Jesse Lingard na Ashley Young badafite imyitozo ihagije yo kuba babanza mu mukino wo ku wa Gatanu.

Abasore nka Eric Bailly,Ander Herrera basimbujwe mu mukino wa nimugoroba batsinzwe na Bayern munich batameze neza biyongeraho Antonio Valencia na Nemanja Matic bo bafite imvune.

Uhagarariye Paul Pogba Mino Raiola yagaragaye mu Bwongereza ku munsi w’ejo ari mu Bwongereza aho bivugwa ko aje kuvugana na Manchester United kugira ngo irekure uyu musore yigire muri FC Barcelona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa