skol
fortebet

Manishimwe Djabel agiriye ikibazo gikomeye mu mukino wa Gicumbi FC

Yanditswe: Sunday 04, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Rayon Sports,Manishimwe Djabel yagiriye ikibazo gikomeye cyo guta ubwenge (concussion), mu mukino ikipe ye yahuragamo na Gicumbi FC kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Sponsored Ad

Ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira,Manishimwe Djabel watsinze igitego ku munota wa 27 kuri coup Franc,yagize ikibazo gikomeye agonganira na myugariro ndetse n’umunyezamu wa Gicumbi mu kirere,agwa hasi nabi bituma ata ubwenge ndetse abakinnyi b’amakipe yombi bahurura bafite ubwoba, bakuramo imyenda bamuha umwuka,n’ururimi rwe rwasohotse hanze.

Djabel uri mu bakinnyi b’imena ba Rayon Sports,yahise ahabwa ubufasha bwibanze n’abaganga b’amakipe yombi ndetse n’imbangukiragutabara ihita iza,bamuha umwuka.

Manishimwe Djabel wateye ivi ku munsi w’ejo agasaba umukunzi we Niyitunganye Kawthar kuzamubera umugore nyuma y’imyaka 2 bamaze bakundana,yasimbuwe na Yannick Mukunzi.

Rayon Sports yarangije igice cya mbere cy’umukino w’umunsi wa 4 yakinnye na Gicumbi FC,iyoboye n’ibitego 3-0 birimo 2 bya Sarpong Micheal na Manishimwe Djabel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa