skol
fortebet

Manishimwe Djabel yatunguye benshi kubera ibyo yatangaje ku byerekeye kudahamagarwa mu Mavubi

Yanditswe: Wednesday 22, Aug 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi uhagaze neza mu ikipe ya Rayon Sports Manishimwe Djabel yatunguye benshi ubwo yavugaga ko atatunguwe no kuba ataragaragaragaye mu bakinnyi 32 umutoza mushya w’Amavubi Mashami Vincent yahamagaye gusa atazi neza impamvu yatumye aburamo.

Sponsored Ad

Manishimwe Djabel uri mu bakinnyi bahetse Rayon Sports akayigeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup, yirengagijwe n’umutoza mushya w’Amavubi Mashami mu ikipe azakoresha acakirana na Cote d’Ivoire,bituma benshi bacika ururondogoro,nubwo we yemeje ko atatunguwe no kudahamagarwa mu Mavubi.

Yagize ati “Kudahamagarwa mu Mavubi ntibyantunguye kuko mu Rwanda hari abakinnyi benshi beza ndetse nta mukinnyi mubi uri mu bahamagawe,nizeye ko bazitwara neza ku mukino wa Cote d’Ivoire.Ntabwo navuga icyo nakora kugira ngo nzahamagarwe ubutaha kuko sinzi icyatumye ndahamagarwa gusa ngiye gukomeza gukora akazi kanjye neza.”

Manishimwe Djabel yatangaje ibi nyuma yo kwitwara neza muri Kenya agafatanya na bagenzi be gutsinda Gor Mahia mu mukino wa 5 wa CAF Confederations Cup aho byatumye Rayon Sports yongera kugira icyizere cyo gukomeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza.

Mashami wahawe gutoza Amavubi mu gihe cy’umwaka, azakina umukino we wa mbere na Côte d’Ivoire kuwa 9 Nzeri 2018.

Abakinnyi 32 Mashami yahamagaye mu Mavubi

Abanyezamu

1. Kwizera Olivier (Free State Stars/Afurika y’Epfo)
2. Kimenyi Yves (APR FC)
3. Rwabugiri Omar (Mukura VS)
4. Ntwari Fiacre (Intare FC & U20)

Abakina inyuma

5. Salomon Nirisarike (AFC Tubize/u Bubiligi)
6. Iragire Saidi (Mukura VS)
7. Usengimana Faustin (Khitan Sport Club/Kuwait)
8. Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
9. Rugwiro Herve (APR FC)
10. Manzi Thierry (Rayon Sports)
11. Michel Rusheshangoga (Nta kipe afite)
12. Emmanuel Manishimwe (APR FC)
13. Fitina Omborenga (APR FC)
14. Rutanga Eric (Rayon Sports)

Abakina hagati

15. Mukunzi Yannick (Rayon Sports)
16. Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)
17. Niyonzima Ally (AS Kigali)
18. Bizimana Djihad (Beveren/Belgium)
19. Haruna Niyonzima (Simba SC/Tanzania)
20. Buteera Andrew (APR FC)
21. Cyiza Hussein (Mukura VS)
22. Iranzi Jean Claude (APR FC)
23. Muhire Kevin (Rayon Sports)
24. Sibomana Patrick (FC Shakhtyor/Belarus)
25. Ngendahimana Eric (Police FC)
26. Nizeyimana Djuma (Kiyovu Sports)

Ba rutahizamu

27. Kagere Meddie (Simba SC/Tanzania)
28. Jack Tuyisenge (Gor Mahia/Kenya)
29. Usengimana Dany (Tersana FC/Misiri)
30. Hakizimana Muhadjili (APR FC)
31. Mbaraga Jimmy (AS Kigali)
32. Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe FC)

Ibitekerezo

  • uyu musore ni umuhanga haba mu bwenge ndetse no mu mupira w’amaguru . Akina neza kandi nanamukundiye uburyo yashubije itangazamakuru. Icyo udashoboye urareka ababishinzwe bagakora ibiri mu nshingano zabo ariko ibindi bakabibazwa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa