skol
fortebet

Manishimwe Djabel yavuze amagambo akakaye yateye abakunzi ba Rayon Sports kumwibasira bikomeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Manishimwe Djabel nyuma yo kuva muri Rayon Sports bizwi ko agiye Gor Mahia yo muri Kenya, akaza kugaragara yambaye umwambaro wa APR FC, uyu mukinnyi yibasiwe na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bamwita umugambanyi.

Sponsored Ad

Amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Rayon Sports yavugaga ko nta kipe yo mu Rwanda n’imwe yemerewe gusinyira, ariko iturutse hanze yo bikaba byemewe Rayon Sports igafata 30% by’ayo yaguzwe.

Ku Cyumweru gishize ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze kugurisha uyu musore muri Gor Mahia ku bihumbi 30 by’amadorari.

Bukeye bwaho kuwa Mbere uyu musore yagaragaye muri APR FC ari mu myitozo avuga ko yamaze kuyisinyira, akomeza avuga ko kuba ataragiye muri Kenya byatewe na Rayon Sports yatangaje ibye na Gor Mahia bitararangira bihita bipfa.

Uyu musore yatangiye gutukwa na benshi mu bafana ba Rayon Sports, aho bamwise umugambayi ko nta kintu na kimwe azageraho.

Ntibyarangiriye aho, uyu musore yafashe ifoto yambaye umwenda wa APR FC ayishyira ku rukuta rwe rwa Instagram ayiherekeresha amagambo y’icyongereza twashyize mu Kinyarwanda agira ati”Niyo isi yose yaba hamwe bakwifuriza ibyiza cyangwa ibibi, nta bushobozi bagufiteho uretse Imana yonyine. Imana ni nziza,Indi Ntera”

Akiyishyiraho yatangiye kugenda yakira ‘comments’ zitandukanye bamwe mu bafana ba APR FC bamuha ikaze ariko nyinshi zarimo zimutuka ngo yagambaniye Rayon Sports.

REBA HASI AMAGAMBO YUZUYE UBURAKARI ABAKUNZI BA RAYON SPORTS BAMUBWIYE:


Ibitekerezo

  • Imana ni nziza,Indi Ntera” Bro ntucike intege gusa icyo nkwisabira nugukora cyane nahandi uzahagera

    Imana ni nziza,Indi Ntera” Bro ntucike intege gusa icyo nkwisabira nugukora cyane nahandi uzahagera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa