skol
fortebet

Manishimwe Djabel yerekeje muri APR FC nyuma y’umunsi umwe aguzwe na Gor Mahia

Yanditswe: Monday 01, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Manishimwe Djabel yakoze agashya katunguye benshi kuko yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC nyuma y’umunsi umwe umuyobozi wa Gor Mahia Lordvick Aduda amuguze mu ikipe ya Rayon Sports.

Sponsored Ad

Manishimwe waguzwe ibihumbi 30 by’amadolari na Gor Mahia kuri iki cyumweru taliki ya 30 Kamena 2019,yamaze guhindura icyerekezo yerekeza mu ikipe y’ingabo z’igihugu nyuma y’umunsi umwe bitangajwe ku mugaragaro ko agomba gukinira iyi kipe yo muri Kenya imikino ya CECAFA.

Djabel wafatwaga nk’umwana wa Rayon Sports,yasezeye ku bafana bayo ejo ku Cyumweru bizwi ko agiye muri Gor Mahia cyane ko mu masezerano yaherukaga kugirana n’iyi kipe harimo ingingo ivuga ko azarekurwa ari uko habonetse ikipe yo hanze imugura.

Ntabwo byari korohera ikipe ya APR FC kubona Djabel,ariyo mpamvu yitabaje Gor Mahia iramugura nyuma y’umunsi umwe gusa basinyanye amasezerano ahita yerekeza mu ikipe ya APR FC.

APR FC ikomeje gutwara abakinnyi Rayon Sports yagenderagaho kuko uyu yiyongereye kuri Manzi Thierry,Niyonzima Sefu na Mutsinzi Ange bamaze kuyisinyira imyaka 2 bose.

Manishimwe Djabel yageze muri Rayon Sports mu 2014 avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2016 na Shampiyona ya 2016/17 na 2018/19 na Rwanda Super Cup 2017.Djabel yari mu ikipe yafashije Rayon Sports kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

Amakuru avuga ko Rayon Sports yahawe ibihumbi 9 by’amadolari muri 30 Djabel yaguzwe hanyuma Djabel we atwara ibihumbi 21 by’amadolari.Djabel aratangira imyitozo kuri uyu wa mbere.

Ibitekerezo

  • ibi byerekana ko APR fc yasubiyinyuma cyane muri ino myaka, kuko aba bakinnyi yitwa ko iri gutwara rayon mumyaka mike ishize yavugaga ko ari injonjori zabo yabaga yatoranyije, noneho rayo ikagura abasigaye. byerekana ko poritik yo kuzamura urwego rwabakinnyi muri APR irihasi cyane. ibi nukuvuga ko rayon ikomeye cyane bidasanzwe kubona abakinnyi bayo bose bifuzwa n’APR nibwo bwambere byaba bibayeho mumateka, ubundi APR yifuzaga 1 cg 2, none isigaye yifuza 11 babanzamo muri rayon bose, igitangaje nukuntu bamwe batanahamagarwaga muri national team ahubwo hagahamagarwa badashoboye nkuko byagaragaye ejobundi bose APR ibirukana.

    Abashaka kuva muri Rayon nibagire vuba bagende ibone uko igura abandi bashya , nabo bigaragaze, commitee rwose ntigire uwo yinginga ,uzana amananiza bamureke agende kuko ntawarutaga Yannick, Rwatubyaye, Cabarara na Pierrot, buriya no muri Gicumbi fc harimo talents Rayosports yasimbura aba barimo kugenda kandi zikabikora.

    Twagize abagambanyi benshi ariko Djabel abarenzeho. Djabel kubeshya Abayobozi ba rayon sport ndetse n’abafana ntuzatinda kubona ko wibeshye. Kuko rayon izakomeza ibe rayon. Hari abakinnyi bakomeye kubarusha kandi baragiye rayon ikomeza kuba rayon. Muratubabaje kubona mujya muri mukeba. Mbasabiye kurangiriza Carriere yanyu mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa