skol
fortebet

Manishimwe Djabel yikuye mu bakinnyi bagomba gucakirana na Musanze FC

Yanditswe: Saturday 05, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Manishimwe Djabel ukinira Rayon Sports,yavuye mu bakinnyi bagomba kuyifasha mu mukino urayihuza na Musanze FC kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’urugendo rutunguranye agomba kugirira muri Kenya.

Sponsored Ad

Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru,Manishimwe Djabel yerekeje muri Kenya gushaka Visa izamujyana muri Portugal aho yabonye ikipe.

Yagize ati " Nari nazanye na bagenzi banjye nziko itike nari mfite ihindurwa nkazagenda undi munsi. Nagombaga kugenda saa cyenda n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu. Nari nasabye ko nahindurirwa itike nkabanza ngakina ariko mu gitondo nibwo bambwiye ko byanze, niyo mpamvu mpise ngenda bitunguranye."

Manishimwe Djabel yaraye i Musanze we na bagenzi be barimo kwitegura gucakirana na Musanze FC uyu munsi taliki ya 4 Mutarama 2019 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda,ariko ku buryo butunguranye yavuye ku rutonde kubera uru rugendo rwo muri Kenya.

Kubura kwa Djabel biratuma umutoza Robertinho ashaka undi mukinnyi umusimbura gusa biragoye kuko abakinnyi benshi barimo Mugisha Gilbert, Michael Sarpong, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu na Mukunzi Yannick bose bavunitse, ndetse na Rwatubyaye Abdul afite amakarita 3 y’umuhondo atamwemerera gukina uyu mukino.

Mutsinzi Ange na we ari gushakisha ibyangombwa byo kujya mu igerageza i Burayi,ntari bukine uyu mukino.

Umukino uhuza Musanze FC na Rayon Sports uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2019 kuri Stade Ubworoherane guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba.


Djabel yavuye mu bakinnyi bagomba guhura na Musanze FC mu gitondo

Ibitekerezo

  • Rayon yuyumwaka irimo umudendezo udasanzwe kbs, abakinnyi bose basigaye bakina by’urwiyerurutso gusa baba bibereye muma deals yabo. ubuyobozi nibudatangirira hafi ikipe aragana habi cayane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa