skol
fortebet

Manuel Pellegrini utoza Westham yandagaje bikomeye umutoza wa Liverpool

Yanditswe: Tuesday 05, Feb 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Westham Manuel Pellegrini yibasiriye Jurgen Klopp wa Liverpool ko akunda gutsinda ibitego byo kurarira nyuma y’aho mu ijoro ryakeye James Milner wari waraririye yatanze umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Sadio Mane.

Sponsored Ad

Pellegrini wibwe ibitego 2 mu mukino w’igice kibanza cya shampiona Liverpool yabatsinze ibitego 4-1,yavuze ko Klopp na Liverpool ye bakunda gutsinda ibitego byo kurarira.

Yagize ati “Klopp yakunze gutsinda ibitego byinshi byo kurarira.Turi muri Malaga yadutsinze igitego cyo kurarira kuri metero 7.Ajye yivugira ibyo ashaka.”

Ibi Pellegrini yabitangaje nyuma yo kumenya ko Klopp yabwiye abanyamakuru ko yaraye yibwe n’abasifuzi ubwo yanganyaga na Westham igitego 1-1,ahitamo kumusubiza ko yishima iyo yahawe ibitego byo kurarira.

Pellegrini waraye ahagamye Liverpool bakanganya igitego 1-1,yatangaje ko akunda ikipe ya Manchester City yigeze gutoza ndetse yahagamye Klopp kugira ngo ayifashe kwegukana igikombe.

Liverpool yatakaje amahirwe yo kuba yasiga Manchester City amanota 5 mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona nyumayo kunganya na Westham kuri uyu wa mbere.


Klopp yashinjwe ko yishimira guhabwa ibitego byo kurarira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa