Kigali

Manzi Thierry yabwiye amagambo akomeye abafana ba Rayon Sports bacitse intege kubera gutsindwa na Mukura Victory Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 August 2018 Yasuwe: 3031

Kapiteni wa Rayon Sports Manzi Thierry yabwiye abanyamakuru ko gutsindwa na Mukura VS bitahungabanije cyane abakinnyi ba Rayon Sports ahubwo byabahaye imbaraga zihagije zo kwitegura imikino 2 ya CAF Confederations Cup basigaje kugira ngo bazabashe kwiyunga n’abafana babo.

Manzi Thierry uri mu bakinnyi bari kwitwara neza muri Rayon Sports, yasabye abafana gukomeza gushyigikira ikipe yabo ntibacibwe intege n’uko ikipe iherutse gutakaza igikombe cy’Amahoro,abizeza gutsinda umukino wa Gor Mahia.

Manzi Thierry yasabye abafana ba Rayon Sports kudacika intege

Yagize ati “Nubwo twatakaje igikombe cy’Amahoro ntabwo byaduciye intege ngo twubike umutwe ngo twumve ko birangiye, dufite imikino ibiri tugomba gukina ishobora kugira aho idukura ikagira n’aho itugeza. Abafana ntibatuve inyuma bakomeze badufashe.Mu rugendo dufite muri Kenya, abafana batube hafi, baze tujyane, ndibaza ko ibyo bashaka bazabibona. Bashaka gutsinda kandi natwe turi abakinnyi bashoboye gutsinda, turabyifuza kandi tugomba no kubikora.”

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu,Manzi Thierry yavuze ko we na bagenzi be bafitiye icyizere abakinnyi bashya ikipe iherutse kugura gusa kuri we abona Donkor Prosper Kuka ukina hagati ariwe mwiza.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports batunguranye bahagarika gukora imyitozo mu...

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bahagaritse gukora imyitozo, nyamara...
21 May 2019 Yasuwe: 2107 1

Cristiano Ronaldo yanze umutoza Juventus yifuzaga ko asimbura...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uvuga rikijyana mu ikipe ya Juventus,biravugwa...
20 May 2019 Yasuwe: 4142 0

Umusifuzi yishwe n’umutima ubwo yari mu kibuga ayobora umukino

Umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Bolivia witwa Victor Hugo Hurtado yituye...
20 May 2019 Yasuwe: 2260 1

Umukinnyi ukomeye muri Ajax arifuza kwerekeza mu ikipe ya Arsenal

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya shampiyona y’Ubuholandi Eredivisie...
20 May 2019 Yasuwe: 2379 0

Antoine Griezmann yibasiwe bikomeye n’abafana ba Atletico Madrid

Rutahizamu Antoine Griezmann uherutse gusezera mu ikipe ya Atletico Madrid...
20 May 2019 Yasuwe: 1648 0

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we baryoheje ibirori byo kwishimira igikombe...

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Juventus yashyikirijwe igikombe cya Serie A...
20 May 2019 Yasuwe: 2521 0