skol
fortebet

Manzi Thierry yatangaje ibanga bazakoresha kugira ngo basezerere Enyimba FC

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Manzi Thierry wagarutse mu kibuga nyuma y’imikino 2 ishize yarahagaritswe yatangaje ko biteguye kwitanga bishoboka ndetse bagakoresha neza amahirwe bazabona imbere y’izamu.

Sponsored Ad

Manzi Thierry yabwiye abanyamakuru ko Enyimba FC ikina imipira miremire bagomba gukora ibishoboka bakayitanga imipira yo mu kirere ndetse bagakoresha neza amahirwe bazabasha kubona.

Manzi Thierry yijeje abafana ba Rayon Sports ko bazakura intsinzi muri Nigeria

Yagize ati “Muri rusange urugendo rwagenze neza twagiye dufite abantu benshi baduherekeje kandi batwitayeho cyane. Kujyana na perezida byadushimishije ndetse byaduhaye imbaraga nk’umuntu ukunze kudukemurira ibibazo kandi turifuza ko byakomeza ntibibe kuri uyu mukino gusa.

Ikipe ya Enyimba FC ikina umukino wo gushyira imipira miremire imbere badaciye mu kibuga hagati,tugomba kuyitanga imipira yo mu kirere, tukirinda kwinjizwa ibitego ndetse tugakoresha neza amahirwe tubonye. Iyo wagiye gukina uba ugomba gutanga ibyo ufite byose ugatsinda.Hari aho tutaragera ariko twifuza kugera gusa icyo nabwira abafana ni uko intsinzi ishobora gutaha mu Rwanda.

Manzi Thierry yari amaze imikino 2 adakinira ikipe ya Rayon Sports kubera amakarita y’umuhondo yabonye ariko yagarutse mu ikipe ndetse yajyanye na bagenzi be muri Nigeria guhangana na Enyimba FC.

Manzi Thierry niwe uzaba ayoboye Rayon Sports muri uyu mukino wo kwishyura uzayihuza na Enyimba FC muri Nigeria, uteganyijwe kuri iki Cyumweru ku isaha ya saa cyenda z’I Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa