Kigali

Manzi Thierry yatangaje impamvu ikomeye abakinnyi ba Rayon Sports bifuza gukomeza gutozwa na Robertinho

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 December 2018 Yasuwe: 3337

Kapiteni wa Rayon Sports,Manzi Thierry yavuze ko we na bagenzi be bifuza gukomeza gutozwa na Roberto Oliveira Goncalves do Carmo “Robertinho” kubera ubuhanga afite n’imikinire ye myiza aho yemeje ko imibanire ye n’abakinnyi iri ku rwego rwiza cyane.

Manzi Thierry yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo nyuma y’imyitozo ko we na bagenzi be badashaka kongera gutsindwa ndetse bifuza gukomeza gukorana n’umunyamwuga Robertinho wavuzweho ko ashobora gutandukana na Rayon Sports kubera umushahara w’umurengera ari kuyisaba.

Manzi Thierry yatangaje ko we na bagenzi be bifuza gukomeza gukorana na Robertinho

Yagize ati “Sinshobora kwinjira mu by’abatoza ngo mvuge nkeneye uyu, uriya simukeneye.tumaze guhura n’abatoza benshi ariko tuba dukeneye umutoza udufasha kubona intsinzi.Robertinho aradufasha cyane niyo twatsinzwe.Aratubwira ati “Mukomere ariko mumenye ko icyo dukeneye ari ugutsinda,atugira inama nyinshi.Kugumana nawe ni byiza kuko niwe mutoza dukeneye kuko kuva yaza nta kibazo na kimwe cyigeze kivuka muri Rayon Sports hagati ye n’abakinnyi cyangwa komite.Hari ibyiza afite nko kuvana ikipe ahabi akayigeza ahantu heza.”

Robertinho yatangaje ko akunda Rayon Sports ndetse yifuza gukomeza kuyitoza aho yemeje ko we n’umuhagarariye Alexis uyu munsi barahura n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bakaganira ku masezerano aho bivugwa ko azahabwa amasezerano y’amezi 6 ndetse yemeye kugabanya umushahara ukava ku bihumbi 6,500 by’amadolari yasabaga bikagera ku bihumbi 4,500 by’amadolari ku kwezi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kirehe FC yahanitse agahimbazamusyi yahaga abakinnyi bayo kugira ngo...

Abakinnyi b’ikipe ya Kirehe FC baheruka guhembwa muri Mutarama uyu...
23 May 2019 Yasuwe: 1248 0

Diego Maradona yafungiwe ku kibuga cy’indege azira kwambura uwahoze ari...

Icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona yatangaje ko yafungiwe ku...
22 May 2019 Yasuwe: 1875 0

Jose Mourinho yatangaje inama ikomeye aherutse kugirwa na Cristiano...

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko yigeze kuganira n’umukinnyi ukomeye...
22 May 2019 Yasuwe: 3104 0

Rayon Sports yatomboye AS Kigali mu gihe APR FC ishobora kuzoroherwa...

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Gicurasi 2019,nibwo amakipe yabashije...
22 May 2019 Yasuwe: 2154 0

Gasimba ararira ayo kwarika nyuma y’uko APR FC itsinzwe na Muhanga FC...

Umugabo witwa Harerimana Emmanuel uzwi ku izina rya Gasimba wo mu Mujyi wa...
22 May 2019 Yasuwe: 4418 1

Leta ya Washington muri US yemeye gukoresha imirambo nk’ifumbire

Leta ya Washington yabaye iya mbere mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika...
22 May 2019 Yasuwe: 1613 0