skol
fortebet

Maradona yahuye n’uruva gusenya ubwo yishimiraga intsinzi ya Argentina

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Diego Maradona wafashije Argentina gutwara igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1986 ndetse akayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 1990, yaraye ahuye n’uruva gusenya ubwo yishimiraga igitego akagwa igihumure yicaye mu ntebe ye byatumye hitabazwa abaganga baza kumuvura.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 57 yagaragaye ari kwitabwaho n’abaganga mbere y’uko agwa mu ntebe yari yicayemo kubera ibyishimo by’uko Argentina yari imaze kugera mu mikino ya 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’isi.

Maradona wagiye agaragaza imyitwarire idasanzwe ubwo Argentina yatsindaga igitego,yagize ikibazo bivugwa ko gishobora kuba ari icy’umuvuduko mwinshi w’amaraso kuko yananiwe guhagarara agwa hasi,byatumye abaganga bo mu Burusiya bamutabara byihuse.

Nubwo bimwe mu binyamakuru byinshi byavuze ko uyu mugabo yajyanwe mu bitaro,ikinyamakuru La Nacion cyo muri Argentina cyavuze ko Maradona yitaweho igihe gito ndetse yivanye muri stade ameze neza.

Maradona yagaragaye muri stade ya St Petersburg yaberagamo umukino Argentina yatsinzemo Nigeria ibitego 2-1 byayifashije kwerekeza mu mikino ya 1/16 cy’irangiza.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa