skol
fortebet

Maradona yangiwe kwinjira muri Amerika kubera gutuka Trump

Yanditswe: Friday 02, Feb 2018

Sponsored Ad

Diego Maradonna wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru ku Isi yangiwe kwinjira muri USA kubera gutuka perezida w’iki gihugu Donald Trump amwita ’chirolita’ bisobanura umuntu w’agaciro gake.
Maradona yise Trump umuntu ufite agaciro gake
Umwe mu banyamakuru bo muri Argentina yabajije Maradona uko abona Trump,amusubiza ko abona uyu muperezida nk’umuntu ufite agaciro gake none byatumye iki cyamamare kibura amahirwe yo kwinjira mu gihugu cya Amerika.
Maradona yashakaga kwerekeza muri iki gihugu (...)

Sponsored Ad

Diego Maradonna wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru ku Isi yangiwe kwinjira muri USA kubera gutuka perezida w’iki gihugu Donald Trump amwita ’chirolita’ bisobanura umuntu w’agaciro gake.

Maradona yise Trump umuntu ufite agaciro gake

Umwe mu banyamakuru bo muri Argentina yabajije Maradona uko abona Trump,amusubiza ko abona uyu muperezida nk’umuntu ufite agaciro gake none byatumye iki cyamamare kibura amahirwe yo kwinjira mu gihugu cya Amerika.

Maradona yashakaga kwerekeza muri iki gihugu kubera ko yifuzaga kwitabira urubanza rw’uwahoze ari umugore we Claudia ruzaba mu kwezi kwa Werurwe ariko ubusabe bwe bwateshejwe agaciro n’abashinzwe abanjira n’abasohoka muri USA.

Trump ntiyishimiwe na bimwe mu byamamare

Maradona yirukanwe muri Amerika mu mwaka wa 1994 mbere y’igikombe cy’isi nyuma yo gusanga yarakoreshaga ibiyobyabwenge ndetse asabwa kutazongera kugaruka ku butaka bw’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa