Kigali

Maradona yashoye akayabo mu guhiga umuntu wakwirakwije ibihuha bivuga ko yapfuye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 June 2018 Yasuwe: 1976

Diego Armando Maradona wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru mu gihugu cya Argentina yatangaje ko yiteguye guhemba akayabo k’ibihumbi 8340 by’amapawundi ku muntu uzamufasha kubona uwakwirakwije ibihuha ko yapfuye agatuma bagize umurya ngo we bahangayika.

Maradona uri mu Burusiya ahari kubera igikombe cy’isi,yababajwe n’amakuru aherutse kujya hanze ko yapfuye,bigateza umuryango we ikibazo byatumye anyomoza aya makuru hirya no hino ku isi ndetse yatangiye urugamba rwo gushaka uwakwirakwije ibi bihuha kugira ngo amwihimureho.

Maradona yagaragaye ari kwitabwaho n’abaganga ku wa kabiri

Iki cyamaamare cyavuze ko cyababajwe n’ibi bihuha ndetse cyiteguye gushaka uyu munyabinyoma wakuye benshi mu bafana be umutima ndetse ashyiraho akayabo k’ibihumbi by’amapawundi ku muntu uzamwereka uyu muntu.

Yagize ati “Nababajwe no kumva amakuru ya za Ambulance n’ibitaro ndetse bivugwa ko napfuye.Njye n’ikipe yanjye tumeze neza kandi turi hamwe gusa ntitwiyumvisha ukuntu ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ikinyoma kimeze kuriya.Narababaye cyane kuko ejo mu gitondo umukobwa wanjye yarampamagaye kugira ngo amenye ko meze neza.Yambwiye ko abagize umuryango wanjye bari hirya no hino bahangayitse bituma nitabaza ibinyamakuru bikomeye kugira ngo nyomoze ibi binyoma kuko amakuru mabi arihuta kurusha ameza.”

Maradona w’imyaka 57 yanyomoje kandi amakuru yavuze ko yajyanwe mu bitaro kubera kwishimira intsinzi ya Argentina aho bimwe mu binyamakuru byavuze ko uyu mugabo yajyanwe kwa muganga nyuma yo kwishimira ko Argentina yakomeje, akarwara umutima.

Maradona yamaze impungenge abakunzi be ababwira ko agitera umugeri

Maradona yakwirakwije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agitera akuka ndetse ko yiteguye guhemba akayabo k’ibihumbi birenga 8 by’amapawundi uzamufasha kubona uyu munyabinyoma wavuze ko yapfuye kandi akiriho.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wayne Rooney yatangaje bimwe mu bintu abantu batari bazi kuri Manchester...

Wayne Rooney yatangaje ko umutoza Sir Alex Ferguson atigeze na rimwe...
19 October 2018 Yasuwe: 872 0

Umukunzi wa Neymar yavuze ko bongeye gutandukana

Umunyamideli ukomoka muri Brazil, Bruna Marquezine yatangaje ko yongeye...
19 October 2018 Yasuwe: 1007 0

Romelu Lukaku yatangaje intego ikomeye yagiranye na Thierry...

Rutahizamu Romelu Lukaku ukinira Manchester United, yatangaje ko yateze na...
19 October 2018 Yasuwe: 848 0

Tuyisenge Jacques yatangaje ikintu yifuza ko Minisitiri Nyirasafari...

Rutahizamu Tuyisenge Jacques ukinira ikipe ya Gor Mahia ndetse...
19 October 2018 Yasuwe: 2005 0

Uburanga bw’umukunzi wa Kimenyi Yves bwatangaje benshi mu bitabiriye ibirori...

Umunyezamu wa APR FC,waraye atowe nk’umunyezamu wahize abandi muri...
19 October 2018 Yasuwe: 4439 1

Maurizio Sarri utoza Chelsea FC yatangaje ba rutahizamu babiri yifuza...

Umutoza wa Chelsea arifuza rutahizamu usimbura Alvaro Morata wasubiye...
19 October 2018 Yasuwe: 1439 0