skol
fortebet

Marcelo yasabye ikintu gikomeye abayobozi ba Real Madrid

Yanditswe: Tuesday 23, Oct 2018

Sponsored Ad

Myugariro wa Real Madrid ndetse akaba kapiteni wungirije wayo,Marcelo,yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kuzamurekura mu kwezi kwa mbere akerekeza mu ikipe ya Juventus gukinana na Cristiano Ronaldo bari inshuti cyane.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Tuttosport cyavuze ko uyu myugariro atishimye muri Real Madrid ndetse yasabye ubuyobozi bwe kuzamurekura akerekeza mu ikipe ya Juventus gukinana na Cristiano Ronaldo.

Nkuko iki kinyamakuru cyabivuze,uyu myugariro yamaze kubwira perezida wa Real Madrid, Florentino Perez ko yifuza kugenda mu kwezi kwa mbere ndetse bagomba gutangira kwitegura gushaka undi mukinnyi.

Florentino Perez ntiyishimiye kumva ko Marcelo ashaka kugenda ndetse yamubwiye ko atifuza kumurekura kuko ikipe idahagaze neza nyuma yo kurekura Cristiano Ronaldo.

Marcelo akunze kuvugana na Ronaldondetse biravugwa ko umutima w’uyu musore wamaze kwimukira mu Butaliyani agasanga Cristiano Ronaldo bakinannye imyaka 9.


Marcelo yamaze kubwira Perez ko yifuza kwerekeza muri Juventus gukinana na Ronaldo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa