skol
fortebet

Marcelo yateje impaka mu bakunzi ba ruhago ubwo yatangazaga umukinnyi urenze hagati ya Neymar Jr na Hazard

Yanditswe: Monday 22, Jul 2019

Sponsored Ad

Myugariro wa Real Madrid n’igihugu cya Brazil,Marcelo,yatangaje ko kuri we abona ko rutahizamu bakinana mu ikipe y’igihugu Neymar Jr ariwe muhanga kurusha Eden Hazard bagiye gukinana mu ikipe ya Real Madrid bituma benshi bamw

Sponsored Ad

Marcelo yabwiye abanyamakuru ko nubwo Eden Hazard ari umukinnyi mwiza cyane,atari ku rwego rwa Neymar Jr ndetse asaba abantu kureka kubagereranya.

Yagize ati “Eden ni umukinnyi mwiza cyane.Afite ubuhanga budasanzwe nka Neymar Jr ndetse bombi bari mu bakinnyi 5 bakomeye ku isi.Ntabwo abantu bakwiriye kubagereranya ariko kuri njye mbona Neymar ariwe muhanga cyane.

Neymar ni umukinnyi bigorana kumenya ibyo agiye gukora,biragoye kumuhagarika.Dufite umukinnyi umeze nka Neymar Jr byaba ari byiza gusa sinjye ufata umwanzuro.Real Madrid ihora ikora ibishoboka byose kugira ngo itunge abakinnyi beza.”

Benshi mu bakunzi ba ruhago banenze aya mahitamo ya Marcelo wemeje ko Neymar Jr arusha ubuhanga Hazard aho bavuze ko ntacyo uyu munya Brazil yageraho kubera imyitwarire ye idahwitse.

Abakunzi ba ruhago babinyujije kuri Twitter bagiye bahererekanya aya magambo ya Marcelo benshi bemeza ko Neymar Jr yahoze ari umukinnyi ukomeye ariko ubu utamubarira mu beza kubera imyitwarire ye hanze y’ikibuga ndetse n’imvune ahorana.



Marcelo yemeje ko Neymar Jr arusha Hazard umupira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa