skol
fortebet

Marcelo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ibyo yatangaje kuri Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Thursday 20, Dec 2018

Sponsored Ad

Myugariro Marcelo uri mu bakinnyi b’inararibonye ikipe ya Real Madrid ifite,yatangaje ko akumbuye cyane Cristiano Ronaldo kubera ubuhanga bwe ndetse ko buri kipe yose ku isi yakwifuza gutunga umukinnyi nkawe.

Sponsored Ad

Marcelo wazamukiye mu ikipe ya Real Madrid,yamaze imyaka 9 akinana na Ronaldo ndetse ni umwe mu bamuhaye imipira myinshi yavuyemo ibitego ariyo mpamvu bari inshuti magara ndetse uyu myugariro yemeje ko amukumbuye.

Yagize ati “Cristiano twarakinannye ndetse yari inshuti yanjye.Birazwi ko umukinnyi wa mbere ku isi iyo atari mu ikipe yawe umukumbura.Buri kipe yose yo ku isi yakwifuza gutunga umukinnyi nka Cristiano Ronaldo ariko Madrid izakomeza gukomera nubwo itamufite.


Aya magambo ya Marcelo yatumye benshi bemeza ko abakinnyi ba Real Madrid batishimiye ko Ronaldo agenda ndetse bemera ko hari icyuho gikomeye yasize dore ko magingo aya iyi kipe itagitsinda ibitego byinshi nka mbere.

Marcelo yabwiye ikinyamakuru Club del Deportista ko abavuga ko Real Madrid idakomeye mu mikino ya UEFA Champions League bibeshya,kuko we na bagenzi be biteguye gukora cyane bagatwara iki gikombe ku nshuro ya kane yikurikiranya.



Marcelo na Cristiano basanzwe ari inshuti magara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa