skol
fortebet

Mario Balotelli yasabye ikintu gikomeye abakunzi ba ruhago bagereranya Messi na Ronaldo

Yanditswe: Friday 03, May 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Olympique Marseille,Mario Balotelli yasabye abakunzi ba ruhago ku isi kureka kugereranya Messi na Ronaldo kuko ngo uyu munya Argentina yihariye ndetse adakwiriye kugereranywa n’abandi.

Sponsored Ad

Balotelli wamenyekanye mu ikipe ya Manchester City,yabwiye abantu ko niba bakunda umupira w’amaguru bakwiriye kutagereranya kizigenza Lionel Messi na Ronaldo kuko ngo abona uyu munya Portugal ari umukinnyi usanzwe.

Yagize ati “Ku bw’inyungu z’umupira w’amaguru,ntimuzigere mwongera kugereranya Messi na nimero 7 wa Juventus.”

Abinyujije kuri Instagram ye,Balotelli yatangaje ko Messi ariwe mukinnyi wa mbere ku isi nyuma yo gutsinda ibitego 2 akuzuza ibitego 600 mu mukino baheruka gutsindamo Liverpool ibitego 3-0.





Mario Balotelli yavuze ko Messi ariwe mukinnyi wa mbere ku isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa