skol
fortebet

Marouane Fellaini yahawe gasopo n’umusore wamufashe atangiye gutereta umukunzi we

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

Umubiligi ukina hagati mu ikipe ya Manchester United, Marouane Fellaini,yakojejwe isoni n’umusore witwa Matthew Mawhinney,wamufashe atangiye gutereta umukunzi we Tina Stinnes w’imyaka 23 wamenyekanye mu marushanwa akundwa na benshi mu Bwongereza ya Love Island yo muri 2016.

Sponsored Ad

Marouane Fellaini yafashwe atangiye koherereza ubutumwa uyu mukobwa kuri Instagram bwo kumusembura ngo bavugane amufatire mu cyuho,uyu mukunzi we aba maso ahita amuha gasopo.

Fellaini yahawe gasopo ubwo yari atangiye gutereta umukunzi w’abandi

Nyuma yo gutandukana n’abakobwa batandukanye barimo abakoraga akazi ko kwifotoza bambaye ubusa ndetse n’abakinnyi ba filimi z’urukozasoni,yari atangiye kwadukira uyu mukobwa uzwi mu marushanwa ya Love Island ahuriramo inkumi n’abasore bajya ku kirwa bagateretana bikarangira bakoze imibonano mpuzabitsina.

Fellaini yoherereje ubutumwa kuri Instagram uyu mukobwa Stinnes inshuro 2 zose amubwira ati “Hey. How are you?”,umukunzi we aramuvumbura niko kumuha gasopo amwibutsa ko adakwiriye gukinira ku mwana we.

Yagize ati “Fellaini mvira ku mukunzi ndabigusabye.”

Mu rwego rwo gusebya Fellaini,uyu musore yakoze post ye ku giti cye abuza iki cyamamare gikinira Manchester United gusembura umukunzi we.

Uburanga bwa Stinnes Fellaini yashakaga gupapura umusore bakundana





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa