skol
fortebet

Martial arashinjwa guca inyuma umugore we ubwo yari atwite

Yanditswe: Monday 11, Feb 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Manchester United,Anthony Martial arashinjwa guca inyuma umugore we witwa Melanie Da Cruz uherutse kumubyarira umwana w’umuhungu witwa Swan,ubwo yari akuriwe.

Sponsored Ad

Martial ukunda abagore cyane,arashinjwa gusambana n’umunyamideli witwa Malika Semechi muri Hoteli imwe yo mu mujyi wa Paris habura ukwezi kumwe kugira ngo umugore we abyara muri Nyakanga.

Martial yatandukanye n’uwahoze ari umukunzi we Samantha nabwo bapfuye ko yamucaga inyuma cyane,yongeye kuvugwaho ibyo guca inyuma undi mukunzi we bafitanye umwana w’umuhungu.

Nubwo ibi bihuha bikomeje kuvugwa kuri uyu rutahizamu,ari kwitwara neza mu ikipe ya Manchester United ndetse n’umwe mu bashobora kubanza mu kibuga ku mukino ubanza wa 1/16 cy’irangiza muri UEFA Champions League bazahura na PSG kuri uyu wa Kabiri.


Semechi ushinjwa kuryamana na Martial ubwo umugore we yari atwite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa