Umutoza Mashami Vincent wari usanzwe ari umutoza wungirije mu Mavubi yamaze kugirwa umutoza mukuru w’iyi kipe y’igihugu aho yahawe amasezerano y’umwaka umwe.
Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The New Times abitangaza,Mashami Vincent yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe ku munsi w’ejo, ushobora kongerwa mu gihe yaba yitwaye neza.
Mashami wabaye umutoza wa APR FC akayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda niwe wasimbuye Antoine Hey washeshe amasezerano na FERWAFA nyuma yo gusezererwa mu matsinda mu mikino ya CHAN.
Mashami yatoje amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye mu bato ariko kuri ubu yahawe akazi katoroshye ko gutoza ikipe nkuru aho azatoza umukino wa mbere ahura na Cote d’Ivoire.
Mashami Vincent ari mu batoza 11 bahawe license A ya CAF mu mwaka ushize nyuma y’amahugurwa n’ibizamini bakoze.
Mashami agomba guhamagara ikipe y’igihugu igomba kwitegura umukino wa 2 wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika bazahura na Cote d’Ivoire ku wa 05 Nzeri 2018.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *