skol
fortebet

Mashami Vincent yahawe amasezerano y’amezi 3 anahabwa inshingano 3 zikomeye

Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent,uherutse kongererwa amasezerano mashya,yahawe inshingano 3 zikomeye zirimo gusezerera Seychelles, guhesha u Rwanda itike ya CHAN 2020 [CAF Africa Nations Championships 2020] no kubona nibura amanota 4 mu itsinda F ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021.

Sponsored Ad

Nkuko FERWAFA yabitangaje,Mashami Vincent yahawe amasezerano y’amezi 3 agomba gukoramo inshingano zikomeye cyane.

Nkuko FERWAFA yabishyize ku rubuga rwayo rwa Internet,Mashami yahawe inshingano 3 zitoroshye zirimo iyo gusezerera Seychelles mu ijonjora ryibanze ryo gushaka itike yo kwinjira mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022.

Umukino ubanza na Seychelles uzabera I Victoria kuwa 2 Nzeri 2019 mu gihe uwo kwishyura uzabera I Kigali kuwa 10 Nzeri 2019, saa 18h00 kuri Stade de Kigali.

Inshingano ya kabiri Mashami yahawe ni uguhesha Amavubi itike yo kwerekeza muri CHAN 2020 izabera mu gihugu cya Cameroon.u Rwanda ruzakina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma mu gushaka iyi tike na Ethiopia kuwa 20 Nzeri 2019 I Addis Ababa hanyuma uwo kwishyura uzabere I Kigali kuwa 18 Ukwakira 2019.

Inshingano ya 3 Mashami yahawe muri aya mezi 3 ni ugushaka byibura amanota 4 mu mikino 2 yo mu itsinda F yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021 aho azasuramo Mozambique,anakire Cameroon i Kigali, Imikino yombi izaba hagati ya taliki ya 11-19Ugushingo 2019.

Mashami nananirwa kugera kuri imwe muri izi ntego FERWAFA izaba ifite uburenganzira bwo gusesa amasezerano nawe gusa nabyitwaramo neza azahita ahabwa amasezerano y’igihe kirekire.

Abagomba gukorana na Mashami Vincent : Mashami Vincent (Head Coach), Habimana Sosthene (Assistant Coach), Seninga Innocent (Assistant Coach), Higiro Thomas (Goal Keeper Coach), Jean Paul Niyintunze (Fitness Coach), Nuhu Assouman (Team Doctor), Rutamu Patrick (Team Physico), Rutayisire Jackson (Team Administrator), Baziki Pierre (Kit Manager) na Munyaneza Jacques (Kit Manager).

Ibitekerezo

  • Nibabashyireho birire amafaranga y’igihugu naho gutsinda rekareka!erega FERWAFA nayo irahuzagurika bahagaritse Mashami bamushinja umusaruro muke!none ko agarutse bamubonyemo ubuhe bushobozi? n’ubundi nihahandi niyowazana Zidane,ntaho yayigeza.Ikipeibaho ari uko igiye gukinira competition runaka ubundi ikazima ibyo ni ibiki koko?????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa