Kigali

Mashami Vincent yamaze gutangaza ikipe izamufasha guhangana na Seychelles

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 August 2019 Yasuwe: 2558

Umutoza w’ikipe yigihugu Amavubi,Mashami Vincent, yamaze guhamagara abakinnyi 25 azifashisha mu mukino w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike yo kujya mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 26 Kanama uyu mwaka nibwo Mashami wahawe amasezerano y’amezi 3 yahamagaye abakinnyi azakoresha ku mukino wa Seychellsea barimo 10 bakina hanze y’u Rwanda.

Abakinnyi 10 bakina hanze bahamagaye ni; Rwatubyaye Abdul wa Colorado Rapids FC muri Amerika, Nirisarike Salomon wa AFC Tubuze mu Bubiligi, Bizimana Djihad wa Waasland Beveren mu Bubiligi, Hakizimana Muhadjiri wa Emirates Club muri UAE, Emery Bayisenge wa Saif Sporting Club yo muri Bangladesh, Jacques Tuyisenge wa Petro Atletico yo muri Angola, Meddie Kagere wa Simba SC yo muri Tanzania, Sibomana Patrick Papy wa Young Africans yo muri Tanzania na Yannick Mukunzi wa IF Sandvikens yo muri Sweden

Mu bakinnyi bari bamaze iminsi bitwara neza batahamagawe harimo Mutsinzi Ange wa APR FC,Rugwiro Herve wa Rayon Sports,Benedata Janvier na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane bakinira AS Kigali.

Mu bandi bakinnyi bahamagawe harimo Sugira Ernest wari umaze igihe mu mvune, Haruna Niyonzima na Bakame batari baharutse mu mikino Amavubi yaherukaga gukina.

Umwiherero wo kwitegura imikino 2 ya Seychelles uzatangira kuri uyu wa Kabiri aho ikipe izakorera imyitozo kuri Stade ya Kigali.

Umukino ubanza uzaba kuwa 5 Nzeri 2019 muri Seychelles mu gihe uwo kwishyura ari tariki ya 10 Nzeri mu Rwanda.

Abakinnyi bose bahamagawe mu Mavubi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 3688 0

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze gufata umwanzuro w’uko guhera kuri uyu wa Kane...
19 September 2019 Yasuwe: 2789 0

Alexis Sanchez yahagaritse intambara ya Lukaku washakaga kurwana na mugenzi...

Rutahizamu Romelu Lukaku yarakajwe cyane no kuba ikipe ye nshya ya Inter...
19 September 2019 Yasuwe: 2329 0

Real Madrid yaraye ikoze agahigo kabi cyane yaherukaga mu myaka 16...

Ikipe ya Real Madrid ifatwa nk’umwami wa UEFA Champions League kubera...
19 September 2019 Yasuwe: 1689 0

Kimenyi Yves ashobora kudakina na Ethiopia kubera guhindura imyirondoro ava...

Umunyezamu wa mbere w’Amavubi Kimenyi Yves ashobora kugongwa n’ikibazo kimeze...
19 September 2019 Yasuwe: 1514 0

UCL: Real Madrid yagaragaje ko igeze aharindimuka mu gihe Juventus...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid ikomeje kunyagirirwa mu...
19 September 2019 Yasuwe: 1668 0