skol
fortebet

Mashami Vincent yasubije abamushinja guhamagara abakinnyi benshi bakina muri APR FC

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent, yatangaje ko ahamagara abakinnyi mu ikipe y’igihugu agendeye ku bakinnyi akeneye, adahamagara agendeye ku makipe bakinamo cyangwa ko baziranye nkuko abishinjwa n’abafana bavuga ko ahamagara abo muri APR FC.

Sponsored Ad

Mu kiganiro umutoza Mashami Vincent yagiranye na Radio 10, yanyomoje abantu bamushinja guhamagara abakinnyi benshi bo mu ikipe ya APR FC,aho yavuze ko ahamagara umukinnyi bitewe n’icyo abona yamufasha kurusha uko ahagaze mu ikipe ye kuko ahamagaye buri mukinnyi wese uhagaze neza yakwisanga ahamagaye ba myugariro gusa,abakina hagati cyangwa ba rutahizamu gusa.

Yagize ati “Buriya umupira niyo mpamvu tuwukunda, abantu bose barawuzi, umuntu wese awufiteho ijambo nutaragera ku kibuga yumva ko yatoza, niyo mpamvu umuntu wumva avuga ngo kuki kanaka ahamagarwa runaka ntahamagarwe.Abakinnyi bose bakina siko wabahamagara mu ikipe y’igihugu ahubwo habamo gushishoza hagahamagarwa abakenewe.”

Mashami yavuze ko ababazwa no kuba batarabashije kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kuko yari afite ikipe nziza cyane ariko amahirwe ntamukundire.

Mashami yavuze ko yiteguye kuvugana na rutahizamu Kevin Monnet Paquet kugira ngo azaze mu ikipe azahamagara guhangana na Cote d’Ivoire muri werurwe umwaka utaha ndetse avuga ko nta mukinnyi wandikiwe guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ahubwo buri wese akwiriye kwitanga kugira ngo ahamagarwe.

Ibitekerezo

  • Ariko Mashami ntakatubeshye ngo buried mukinnyi nakore cyane kugirango azahamagarwe kd amaze kuvuga ko adahamagara uhagaze neze ahubwo ahamagara uwo akeneye

    Ntabwo umutoza w’umunyarwanda yabura guhamagara APR gusa kugira ngo yerekane ko ari bo beza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa