Kigali

Mashami Vincent yavuze byinshi ku byerekeye kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 August 2019 Yasuwe: 3525

Umutoza Mashami Vincent uherutse gusoza amasezerano nk’umutoza w’ikipe y’igihugu yavuze ko ibiri kuvugwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports ataribyo kuko nta muyobozi wayo uramwegera.

Mashami wavuze ko nta kazi afite muri iyi minsi nyuma y’aho amasezerano ye mu Mavubi yarangiye abamuhaye akazi ntibamwongerera andi,yahakanye ko ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports iherutse gutandukana na Robertinho ndetse avuga ko nta muntu bavuganye.

Yagize ati “Nta muntu ndi bubeshyere ko twavuganye gusa nanjye nabisomye gutyo,abantu barabimbaza nkababwira ko nanjye nabisomye gutyo ariko biramutse byarabaye umuntu yabashimira kuba baratekereje ku muntu ariko kubyerekeye ibiganiro nta muntu twaganiriye.

Mashami yavuze ko ari mu bushomeri ndetse yiteguye kuvugagana n’ikipe iyo ariyo yose yamukenera ngo ayitoze.

Mashami yavuze ko hari ibyo yakeneye mu mavubi ntiyabihabwa ariyo mpamvu asaba FERWAFA ko uzamusimbura yahabwa buri kimwe kugira ngo abashe kwitwara neza.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza...

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe...
20 September 2019 Yasuwe: 2853 0

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia...

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi...
20 September 2019 Yasuwe: 1671 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo guconga...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina...
19 September 2019 Yasuwe: 2922 0

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 5612 1

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze gufata umwanzuro w’uko guhera kuri uyu wa Kane...
19 September 2019 Yasuwe: 3943 0

Alexis Sanchez yahagaritse intambara ya Lukaku washakaga kurwana na mugenzi...

Rutahizamu Romelu Lukaku yarakajwe cyane no kuba ikipe ye nshya ya Inter...
19 September 2019 Yasuwe: 3142 0