skol
fortebet

Mashami Vincent yishimiye urwego rwa Rugwiro Herve ahishura ko hari abakinnyi basubiye inyuma

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent yashimiye myugariro Rugwiro Herve waraye akinnye neza ubwo Amavubi yanganyaga na Tanzania 0-0 mu mukino wa gicuti wo kwitegura imikino yo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN.

Sponsored Ad

Mashami yavuze ko abantu batagombaga gutungurwa no kuba Rugwiro Herve yarabanje mu kibuga ku munsi w’ejo kuko akina mu ikipe nziza ndetse ahishura ko hari abakinnyi basubiye inyuma mu mikinire.

Yagize ati “N’ umukino wadufashije kugira ngo twongere dusubirane abakinnyi bacu turebe uko bameze, tumaze iminsi tutari kumwe bari mu makipe yabo, kandi koko hari abo twabonye ko urwego rwabo rukimeze neza hari n’abo twabonye ko urwego rwabo hari ukuntu rwasubiye hasi.

Nabanza gushimira Rugwiro kuko iyo umukinnyi amaze igihe adahamagarwa mu ikipe y’igihugu aba anengwa byinshi.Nahoze mbibona ko byabaye inkuru kubera ko yabanje mu kibuga.Sinzi impamvu byari inkuru ariko ni umukinnyi mwiza tuzi ko akina mu ikipe nziza, sinzi ukuntu umuntu yaba akina muri Rayon Sports bikaba ikibazo ko ari bubanze mu ikipe y’igihugu, njye namushimira yabyitwayemo neza kandi yanakinnye neza.”

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko igice cya mbere aribwo Amavubi yitwaye neza ariko bagorwa n’igice cya kabiri kubera ahanini umunaniro wa shampiyona.

Mashami yavuze ko yanyuzwe n’uko umukino wagenze kuko intego yabo nyamukuru itari ugutsinda Tanzania ahubwo yari ukureba urwego rw’abakinnyi no kubafasha guhuza umukino.


Rugwiro yakoze ku mutima Mashami Vincent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa