skol
fortebet

Mashami yatangaje ukuri ku Mavubi kwatangaje abanyarwanda benshi

Yanditswe: Monday 15, Oct 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’ighugu Amavubi,Mashami Vincent yavuze ko amahirwe yo kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2019 kuri we abona bidashoboka ariyo mpamvu agiye guha amahirwe abakinnyi batabonaga amahirwe bagakina.

Sponsored Ad

Mashami yabwiye abanyamakuru uyu munsi ko kwerekeza mu gikombe cy’Afurika 2019 bidashoboka nubwo asigaje imikino 3 mu itsinda H aherereyemo.

Yagize ati “Mvuze ko dufite icyizere cyo kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika naba mbeshye , nicyo gihe cyiza cyo guha umwanya abakinnyi bataregeje imyaka 23 kugira ngo nabo bigaragaze. Abakinnyi bose dufite ni beza kandi biganjemo abari munsi y’imyaka 23,niyo mpamvu tuzakora impinduka ku mukino wa Guinea.”

Amavubi amaze gutakaza imikino itatu muri 6 agomba gukina ndetse amahirwe yo gukomeza asa n’ayayoyotse kuko kugira ngo akomeze byasaba ko atsinda imikino 3 yose isigaye andi makipe ntihagire bahanganye ntihagire irenza amanota 10.

Amavubi azakina na Guinea ku munsi w’ejo Taliki ya 16 Ukwakira 2018,mu mukino wa 4 wo mu itsinda H mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika 2019 izabera muri Cameroon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa