skol
fortebet

Masudi Djuma arifuzwa cyane n’ikipe ya Vital’o

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Vital’o izwi cyane mu gihugu cy’Uburundi irifuza cyane uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports Masudi Irambona Djuma aho bivugwa ko yaba ari mu biganiro byimbitse n’iyi kipe .
Uyu mutoza wasezeye mu ikipe ya Rayon Sports ku italiki ya 08 Nyakanga 2017 ku mpamvu atashatse gutangariza itangazamakuru ,amakuru dukesha urubuga Burundisport.com aravuga ko iyi kipe mu mazina y’abatoza ishaka gusimbuza umutoza Haringingo Francis Christian werekeje muri Mukura VS ku isonga hari Masudi Djuma wari (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Vital’o izwi cyane mu gihugu cy’Uburundi irifuza cyane uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports Masudi Irambona Djuma aho bivugwa ko yaba ari mu biganiro byimbitse n’iyi kipe .

Uyu mutoza wasezeye mu ikipe ya Rayon Sports ku italiki ya 08 Nyakanga 2017 ku mpamvu atashatse gutangariza itangazamakuru ,amakuru dukesha urubuga Burundisport.com aravuga ko iyi kipe mu mazina y’abatoza ishaka gusimbuza umutoza Haringingo Francis Christian werekeje muri Mukura VS ku isonga hari Masudi Djuma wari umaze imyaka 2 mu Rwanda atoza Rayon Sports.

Uyu murundi wahiriwe mu ikipe ya Rayon Sports, amaze igihe atavugwa mu binyamakuru aho amakuru aturuka i Bujumbura avuga ko ngo ibiganiro bigeze kure kugira ngo yerekeza muri iyi kipe.

Biravugwa kandi ko biramutse bidakunze kuri Masudi ikipe ya Vital’o yakwerekeza ku bandi batoza b’Abarundi barimo Ntakagero Omar cyangwa Bahati Vivier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa