Kigali

Masudi Djuma yatangaje imbogamizi ziri gutuma atitwara neza muri shampiyona

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 November 2018 Yasuwe: 1525

Umutoza wa AS Kigali,Masudi Irambona Djuma yatangaje ko kuba ikipe ye itarakoze imyitozo ihagije yo kwitegura shampiyona biri mu biri gutuma atabona amanota 3 ndetse hari abakinnyi afite batabasha kwinjira mu mikinire ye.

Masudi umaze kunganya imikino 2 yikurikiranya,yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be bafite imyitozo mike ku buryo bibagora kurangiza umukino bari ku rwego rwo hejuru aho yavuze ko yiteguye kuzagura abakinnyi bashya 2 cyangwa 3 kugira ngo bazamufashe kuko hari abo afite batabasha kwinjira mu mikinire ye neza.

Yagize ati “Ntabwo twishimye kuko ikipe yatangiye imyitozo itinze.Turagera mu minota ya nyuma ukabona umutima urashaka ariko umubiri ukanga kuko abakinnyi bakoze imyitozo mike yo kwitegura shampiyona,biri kutwicira uburyo bw’imikinire.Ntabwo abakinnyi baramenya neza imikinire yanjye.Bamwe mbabwira ibyo gukora bagakora ibyo bamaze imyaka 3 bakina,ariko bizaza.

Tugiye kubona abakinnyi babiri Ngama na Farouk,turimo kumenyereza n’abana dufite twizeye ko bizakunda mu minsi iri imbere.Ntabwo naguze abakinnyi ariko ngomba kubagura kuko ibyo nshaka ko dukina hari abakinnyi ba AS Kigali badafite ubushobozi.

Masudi yaraye anganyije na Marines FC igitego 1-1, ku mukino wa 3 wa shampiyona,ndetse yerekejwe mu bufana kubera kwitwara nabi imbere y’umusifuzi.

AS kigali imaze kunganya imikino yose ya shampiyona y’uyu mwaka uko ari 3 ndetse byatangiye gutuma benshi bayibazaho nubwo yasinyishije umutoza Masudi w’inararibonye.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Arsenal na Chelsea zamenye amakipe zizahura nayo muri 1/14 cya UEFA Europa...

Arsenal na Chelsea zifite amazina akomeye mu irushanwa rya UEFA Europa...
22 February 2019 Yasuwe: 2519 0

Chelsea FC yafatiwe ibihano bikarishye cyane kubera kwica amategeko ya...

Chelsea yahawe igihano cyo kumara amasoko abiri itagura abakinnyi kubera...
22 February 2019 Yasuwe: 2319 0

Abakinnyi 10 bahabwa amahirwe yo kuzavamo uwegukana Tour du Rwanda 2019...

Harabura amasaha make kugira ngo hatangire irushanwa rikundwa kurusha...
22 February 2019 Yasuwe: 2384 1

Valens Ndayisenga nta cyizere afitiye abanyarwanda muri Tour du Rwanda...

Ndayisenga Valens ufite agahigo ko kuba ariwe munyarwanda wenyine watwaye...
22 February 2019 Yasuwe: 1011 0

Mukura VS yahembye ibirarane by’amezi 4 mbere yo guhura na Rayon...

Abakinnyi ba Mukura VS bari mu byishimo bikomeye byo kuba bahembwe...
22 February 2019 Yasuwe: 1058 0

Reba umwana ufite agahigo ko kuba ariwe wiruka cyane ku isi ushobora no...

Rudolph Ingram Junior w’imyaka irindwi y’amavuko ufite akabyiniriro ka Blaze,...
21 February 2019 Yasuwe: 3522 0