Kigali

Masudi Djuma yavuze ikintu kizamufasha guhangamura Rayon Sports na APR FC

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 October 2018 Yasuwe: 2619

Umutoza mushya wa AS Kigali,Masudi Djuma yavuze ko ikintu gituma APR FC na Rayon Sports zisimburana mu gutwara ibikombe bya shampiyona ari uko amakipe yandi azitinya kubera ibyo zagezeho,ariyo mpamvu agiye kuzubahuka muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Masudi Djuma wasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe,yabwiye abanyamakuru ko izi kipe 2 z’ibigugu mu Rwanda,andi makipe azitinya kubera ibigwi byazo bigatuma ziyatsinda zikegukana ibikombe ubutitsa ndetse ko agiye guhangana nazo muri uyu mwaka kugira ngo arebe ko yazitwara igikombe cya shampiyona.

Yagize ati “Igituma APR FC na Rayon Sports zitwara ibikombe ni uko abandi bazitinya.Amakipe yose arazitinya.Ikipe ifite ubushobozi bwo gutwara igikombe inshuro zigera kuri 17 urayubaha.Nka Rayon Sports imaze kugitwara inshuro 8 nayo ugomba kuyubaha. Njye sinzitinya kuko ni ikipe nk’izindi,zifite abakinnyi nanjye ndabafite.

Amakipe nka Police na Mukura VS zatwaye ibikombe by’Amahoro,na AS Kigali uyu mwaka ishobora gutwara igikombe.Nziko uyu mwaka haza guhangana gukomeye.”
Masudi yavuze ko impamvu yasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe ari uko yifuza kongera kwerekeza hanze nyuma yo gutandukana na Simba SC,kubera kutumvikana n’umutoza mukuru.

Masudi yakoresheje imyitozo ye ya mbere muri AS Kigali, ku munsi w’ejo taliki ya 22 Ukwakira 2018 ndetse yavuze ko mu nshingano yahawe harimo kubaka ikipe yatwara igikombe kimwe mu bihatanirwa mu Rwanda uyu mwaka.


Masudi yijeje APR FC na Rayon Sports ko azabaha akazi gakomeye

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yamaze kwisubiza Micheal Sarpong wavugwaga muri Orlando...

Ikipe ya Rayon Sports yanze gukomeza gutegereza ibisubizo bya Orlando...
19 July 2019 Yasuwe: 5340 2

Mashami yishimiye itsinda u Rwanda rwatomboye mu gushaka itike ya AFCON...

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent yavuze ko itsinda rya F u...
19 July 2019 Yasuwe: 1872 0

Perezida Sadate yasubije abibaza ku byerekeye umutoza Robertinho,Sarpong,ikibazo

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yatangaje ko mu myaka 2...
19 July 2019 Yasuwe: 6442 2

FC Barcelona yahaye PSG urutonde rw’abakinnyi 6 na miliyoni 90 z’amayero...

Ikipe ya Barcelona yazamuye igiciro yatangaga kuri Neymar Jr igeza kuri...
19 July 2019 Yasuwe: 2934 0

Ikipe ya Bugesera FC yasezereye abakinnyi 18 barimo abo yagenderagaho

Ikipe ya Bugesera FC yateye ikirenge mu cy’amakipe ya APR FC, AS Kigali na...
19 July 2019 Yasuwe: 1016 0

Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na Cameroon mu gushaka itike ya AFCON...

Ikipe y’igihugu Amavubi yisanze mu itsinda rya F hamwe na Cameroun, u Rwanda...
19 July 2019 Yasuwe: 645 0