skol
fortebet

Masudi Djuma yavuze impamvu ikomeye iri gutuma atsindwa umusubirizo

Yanditswe: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa AS Kigali Masudi Irambona Djuma yavuze ko hari bamwe mu bakinnyi be batazi uburyo bashaka intsinzi ndetse ngo hari bamwe basigaye ku mazina gusa mu kibuga nta kigenda.

Sponsored Ad

Uyu mutoza umaze imikino 6 nta manota 3,akomeje kugorwa na shampiyona y’u Rwanda aheruka kuvamo gitore ahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona ndetse akina umupira unogeye ijisho.

Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ku munsi w’ejo,Masudi yabwiye abanyamakuru ko yagowe no kuba ataratangiranye n’ikipe ngo ayitegure neza ndetse ngo hari bamwe mu bakinnyi afite batazi gushaka intsinzi.

Yagize ati “Niba utoza umuntu ntiyumve nta kintu wakora.Ni ubwa mbere ntoje ikipe ikantenguha ku buryo bukomeye.Nyuma y’igice cya mbere twaganiriye ariko ibyo nababwiye ntibabikoze.Nibwo bwa mbere mbonye bakinnyi bashyuha mu mutwe batsinzwe igitego kimwe.

Ikibazo gikomeye gihari ni ukujya mu ikipe iyo ari yo yose utarararebye imyiteguro yayo, nta mukinnyi naguze.Hari abakinnyi dufite baguzwe kubera bafite amazina akomeye ndetse abayobozi aricyo bagendeyeho babazana.Hari n’abandi bari hasi atari ukuvuga mu myitozo gusa ahubwo n’urwego rwabo ruri hasi."

Masudi yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali ku wa 22 Ukwakira 2018 shampiyona yaratangiye bituma atabona umwanya wo gutegura ikipe ariyo mpamvu mu mikino 6 amaze gutoza atarabona intsinzi.

ikipe ya AS Kigali iri ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 4,nyuma y’imikino 7 imaze gukinwa muri shampiyona ya 2018-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa