skol
fortebet

Masudi Djuma yavuze ku batoza ba Rayon Sports n’ibyo kuzagaruka gutoza mu Rwanda

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma wamaze kwerekeza mu ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania aho agiye kuyibera umutoza wungirije,yatangaje ko yifuriza abatoza b’ikipe ya Rayon Sports gutsinda ndetse bakarenza ibyo yabashije kuyigezaho ndetse avuga ko mu Rwanda ahafata nko mu rugo,nibishoboka azagaruka kuhakorera. Uyu mutoza wafashije Rayon Sports gutwara ibikombe 2 bikinirwa hano mu Rwanda mu myaka 2 yamaze ayitoza,yatangaje ko nubwo agiye muri Tanzania agiye (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma wamaze kwerekeza mu ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania aho agiye kuyibera umutoza wungirije,yatangaje ko yifuriza abatoza b’ikipe ya Rayon Sports gutsinda ndetse bakarenza ibyo yabashije kuyigezaho ndetse avuga ko mu Rwanda ahafata nko mu rugo,nibishoboka azagaruka kuhakorera.

Uyu mutoza wafashije Rayon Sports gutwara ibikombe 2 bikinirwa hano mu Rwanda mu myaka 2 yamaze ayitoza,yatangaje ko nubwo agiye muri Tanzania agiye agikunze u Rwanda ko ari ubuzima ndetse yifuriza amahirwe abatoza bashya b’ikipe ya Rayon Sports.

Yagize ati “Ngiye ngifitiye urukundo abanyarwanda ni ubuzima ngomba gushaka ubuzima bw’umuryango gusa nifurije abatoza ba Rayon Sports intsinzi,ndifuza ko ibyo twakoze mu mwaka w’imikino ushize barushaho.Imana ie umugisha abatoza ba Rayon Sports ibajye imbere mu bikorwa byabo byose.Mu Rwanda ni mu rugo nibishoboka nzagaruka.”

Umutoza Masudi yerekeje muri Simba SC kungiriza umutoza mukuru wayo Joseph Omogi aho bivugwa ko azahita aba umutoza mukuru ubwo amasezerano y’uyu Omogi azaba araniye .

Ku munsi w’ejo nibwo Masudi Djuma yeretswe itangazamakuru aho yatanagaje ko intego ye muri Simba SC ari ukuyifasha gutwara ibikombe ndetse ko nta gitutu afite cy’umukino wa Yanga SC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa