skol
fortebet

Masudi Djuma yavuze ku byerekeye kwerekeza mu ikipe ya Yanga Africans

Yanditswe: Wednesday 10, Oct 2018

Sponsored Ad

Umutoza Masudi Irambona Djuma uherutse gusesa amasezerano n’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, yahakanye amakuru yavugwaga ko yemeye gutandukana n’iyi kipe kugira ngo yerekeze muri mukeba wayo Yanga Africans.

Sponsored Ad

Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania bivuga ko Masudi yasezeye muri Simba SC kugira ngo yerekeze muri mukeba wayo Yanga Africans,ariko yabihakanye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Yagize ati “Sinshaka kugira ibindi mbabwira. Ndabizi mwe mufite ibyo mutekereza ariko ntacyo ndibutangaze. Ndacyari mu mujyi wa Dar es salaam. Yanga muvuga ifite umutoza wayo n’umwungirije. Murabyumva namwe, singiye kujyayo rwose uyu munsi”.

Masudi wagize amateka meza mu ikipe ya Rayon Sports,aravugwa muri amwe mu makipe yomu Rwanda by’umwihariko AS Kigali idafite umutoza kugeza ubu,nyuma yo gutandukana na Nshimiyimana Eric.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa