skol
fortebet

Masudi yatangaje ikintu akumbuye muri iyi minsi ari umushomeri

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports ndetse wayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino ushize yatangaje ko akumbuye cyane kongera guhagarara ku murongo w’ikibuga arimo atoza ikipe cyane ko muri iyi minsi ari umushomeri.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 ubwo yari yatumiwe kugira ngo ayifashe gusesengura umukino wa Super Cup wagombaga guhuza Rayon Sports yahoze atoza na APR FC,uyu mugabo yavuze ko akiri mu Rwanda ndetse akumbuye gutoza ku buryo ategereje aho yabona (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports ndetse wayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino ushize yatangaje ko akumbuye cyane kongera guhagarara ku murongo w’ikibuga arimo atoza ikipe cyane ko muri iyi minsi ari umushomeri.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 ubwo yari yatumiwe kugira ngo ayifashe gusesengura umukino wa Super Cup wagombaga guhuza Rayon Sports yahoze atoza na APR FC,uyu mugabo yavuze ko akiri mu Rwanda ndetse akumbuye gutoza ku buryo ategereje aho yabona amahirwe mu Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo nigeze nsubira I Burundi nkuko byavuzwe,ndacyari hano mu Rwanda kandi mu byukuri nkumbuye gutoza cyane,niyo mpamvu nkiri hano mu Rwanda kugira ngo ndebe ko nagira aho mbona amahirwe y’akazi.”

Uyu mutoza yavuze cyane ku bakinnyi ba Rayon Sports aho yavuze ko umukinnyi Ismaila Diarra arakara cyane iyo atarabona igitego ndetse biba bituma akora amakosa menshi ndetse yemeza ko umukinnyi Kwizera Pierrot abona ariwe mukinnyi ikipe ya Rayon Sports izacungiraho uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa