skol
fortebet

Masudi yatangaje ikipe imuteye ubwoba muri Tanzania

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2017

Sponsored Ad

• Masudi Djuma yatangaje ko atinya ikipe ya Yanga SC kandi yiteze ko izababiza icyuya muri shampiyona
• Masudi ashobora guhagarikwa muri Simba SC kubera kubura ibyangombwa

Sponsored Ad

Umutoza wungirije w’ikipe ya Simba SC Masudi Irambona Djuma yatangaje ko ikipe ya Yanga SC ikomeye ndetse itazaborohera n’uyu mwaka nubwo imaze iminsi itwara ibikombe bya shampiyona.

Ikipe ya Simba SC irarusha Yanga SC amanota magingo aya nyuma y’imikino 9 ariko Masudi Djuma yatangarije ibinyamakuru byo muri Tanzania ko azi neza ko ikipe ya Yanga SC ishobora guhindura ibintu isaha n’isaha ku buryo badakwiye kwirara.

Nubwo banganya amanota 19 na AZAM FC,Masudi yatangaje ko ikipe bahanganye muri VPL League ari Yanga SC ndetse ko bagomba gukomeza kwitwara neza kugira ngo bazegukane igikombe cya shampiyona.

Andi makuru ari kuvugwa kuri uyu mutoza ni uko ashobora guhagarikwa n’ubuyobozi bwa Simba SC kubera ko ikibazo cy’ibyangombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa