skol
fortebet

Matteo Kovacic wifuzwaga na Manchester United yatangaje impamvu ikomeye ituma atifuza kuyerekezamo

Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Matteo Kovacic ukina hagati mu ikipe ya Real Madrid ariko wifuza kuyisohokamo kubera kubura umwanya uhoraho wo gukina,yatangaje ko nubwo Manchester United imwifuza atayerekezamo kubera imikinishirize ya Jose Mourinho.

Sponsored Ad

Manchester United yifuzaga uyu musore ufite ubuhanga,ariko yayibwiye ko atayerekezamo kuko atabasha gukorana na Jose Mourinho kubera ukuntu akinisha abakinnyi bigatuma basubira inyuma aho gutanga umusaruro bifuza.

Manchester United yifuzaga gutanga akayabo ka miliyoni 60 z’amapawundi kuri Matteo Kovacic ariko yabwiwe ko iri gutakaza umwanya wayo w’ubusa uyu musore atifuza gukorana n’umutoza Jose Mourinho umaze gusubiza inyuma abakinnyi hafi ya bose yaguze.

Kovacic arifuza gusohoka muri Real Madrid ndetse amakipe atandukanye arimo Manchester City, AC Milan n’andi aramwifuza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa