skol
fortebet

Maurizio Sarri unywa amapaki 5 y’itabi ku munsi yavuze umuntu watuma acika ku itabi

Yanditswe: Monday 10, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea Maurizio Sarri wakoronijwe n’itabi ku buryo bukomeye aho anyway amapaki 5 y’itabi ku munsi,yavuze ko se umubyara aramutse amusabye ko arireka yabyemera kuko ariwe ukunze kumugira inama.

Sponsored Ad

Uyu mutoza mushya wa Chelsea umaze gutsinda imikino 4 ibanza ya shampiyona ya Premier League,yabwiye abanyamakuru ko nubwo itabi ryamugize umukoloni ariko papa we amugiriye inama yo kurireka yabyubahiriza.

Yagize ati “Ubwo papa yamenyaga ko nshobora kuza muri Chelsea,yansabye kuza I london kuko yabonaga ko ari cyo kintu cyiza nakora.Ntiyigeze ansaba kureka kunywa itabi ariko yansabye kugabanya uko narinywaga.Niwe muntu ushobora gutuma ngira icyo mpindura ku byemezo nafashe.”

Sarri yabangamiwe bikomeye no kuba mu Bwongereza bitemewe kunywera itabi muri stade gusa yahawe icyumba cyo kurinyweramo.

Maurizio Sarri yatangaje ko yababajwe n’ukuntu yirukanwe muri Napoli adasezeye ku bakinnyi be bakoranaga ndetse bari bamaze kumenyerana gusa yabasabye gukomeza kwitanga no gukorana neza na Carlo Ancelotti wamusimbuye.

Ibitekerezo

  • ITABI ni ikiyobyabwenge.Niyo mpamvu companies zirikora zandika ku mapaki y’itabi ngo "Itabi ririca" cyangwa ngo "Itabi ryangiza ubuzima".Kubera ko imana idukunda,muli 2 Abakorinto 7:1,yadutegetse "kwirinda ibintu byos byangiza umubiri".Ni muli ubwo buryo abahamya na Yehova bose nta numwe ku isi unywa itabi.Ndetse ubikoze bamuca mu idini ryabo,bakamugarura aruko ariretse.Kurinywa ni icyaha dukurikije Bible.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa