skol
fortebet

Maurizio Sarri yagaragaje ko afitiye ubwoba bwinshi ikipe ya Liverpool

Yanditswe: Monday 24, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Chelsea FC Maurizo Sarri yatunguye benshi ubwo yavugaga ko ikipe ye itari ku rwego rumwe na Liverpool ndetse ko bizamusaba umwaka wose kugira ngo ategure Chelsea ifite ubushobozi bwo guhangana na Liverpool.

Sponsored Ad

Sarri ugomba guhura na Chelsea inshuro 2 mu cyumweru kimwe,yavuze ko Liverpool iteye ubwoba uyu mwaka ndetse Chelsea itaragera ku rwego rumwe nayo mu gihe gito amaze ayihawe asimbuye Conte.

Chelsea yatakajeamanota kuri Westham ifitiye ubwoba Liverpool

Yagize ati “Bari hejuru yacu muri iyi minsi.Tugiye gukina n’ikipe nziza cyane ifite umutoza bamaranye imyaka 3.Twatangiye gukorana iminsi 40 gusa mbere y’uko imikino mpuzamahanga ikinwa,ntitwabashije kwitegura neza.Tugomba gukora cyane kugira ngo nyuma y’umwaka tuzabe turi ku rwego rumwe na Liverpool.Uzaba ari umukino udukomereye,kuko sintekereza ko byatworohera guhagarika Salah, Firmino na Mane ”

Abakunzi ba Chelsea ntibishimiye ubyo uyu mutoza yatangaje aho bavuze ko ubu ari uburyo bwo bwo kwikuraho igitutu ndetse no gutinya Liverpool itatakazi inota na rimwe muri uyu mwaka w’imikino.

Liverpool yiteguye guhura na Chelsea ku wa 3 mu mikino ya Carabao Cup ndetse bazongera guhura ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru mu mikino ya Premier League.

Chelsea yanganyije na Westham ku munsi w’ejo muri shampiyona bituma Liverpool iyisiga amanota 2 ku rutonde rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa