Kigali

Maurizio Sarri yandagaje Eden Hazard asingiza cyane Cristiano Ronaldo bagiye gukorana

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 June 2019 Yasuwe: 3233

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Kamena 2019 nibwo umutoza Maurizio Sarri yagiranye ikiganiro cya mbere n’itangazamakuru nk’umutoza mushya wa Juventus aho yavuze byinshi kuri Eden Hazard ndetse yaje kwemeza ko ari intambwe ishimishije kuri we kuba agiye gutoza umukinnyi ukomeye nka Cristiano Ronaldo.

Sarri w’imyaka 60 yabwiye abanyamakuru ko Eden Hazard ari umukinnyi mwiza ariko yagiye ateza ibibazo byinshi ikipe ya Chelsea FC kubera ko nta buhanga afite bwo kugarira.

Yagize ati “Twizeraga Eden Hazard kubera ko yashoboraga guhindura umukino ariko imikinire ye yadutezaga ibibazo mu bwugarizi twagombaga gukoraho.”

Maurizio Sarri yavuze ko nta n’umwe mu bakinnyi yatoje ufite ubuhanga nk’ubwa Cristiano Ronaldo ndetse ari intambwe ikomeye ateye kuba agiye gukorana nawe ndetse ngo yiteguye kumufasha guca uduhigo.

Yagize ati “Natoje abakinnyi bari beza cyane gusa nta n’umwe wari ku rwego rumwe na Cristiano Ronaldo.Gukorana nawe n’intambwe ikomeye.Nzishimira kumufasha guca uduhigo dushya.”

Sarri yavuze ko yifuza ko Cristiano Ronaldo ava ku bitego 21 yatsinze muri Seria A umwaka ushize,agakuraho agahigo ka Gonzalo Huguain watsinze ibitego 36 mu mwaka wa 2015/16.

Sarri yavuze ko uburyo Juventus yamwitayeho imusaba ngo aze kuyitoza bwamukoze ku mutima kuko ngo atigeze abona ikipe ishaka umutoza cyane nkuko Juventus yabimukoreye ndetse avuga ko muri Napoli yabuze igikombe kubera itatanze amafaranga mu kugura abakinnyi mu gihe Juventus isanzwe yiyubaka cyane.



Sarri yavuze ko Hazard yabatezaga ibibazo mu bwugarizi avuga ko yishimiye gukorana na Ronaldo

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sugira Ernest wakiriwe nk’umwami yavuze ikintu cyamufashije kwitwara neza...

Rutahizamu wa APR FC,Sugira Ernest wongeye kugaruka mu bihe bye byiza...
25 August 2019 Yasuwe: 1982 0

Sarpong yatangaje ba myugariro babiri akunda cyane mu Rwanda n’igitego...

Rutahizamu Sarpong Micheal ukunzwe na benshi mu bakunzi ba ruhago...
25 August 2019 Yasuwe: 2502 0

Kayiranga Baptiste yakoresheje imyitozo ya nyuma muri Sudani aca amarenga...

Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports Kayiranga Baptiste yaraye akoresheje...
25 August 2019 Yasuwe: 2813 0

Abafana ba Manchester United bongeye gukorera igikorwa kigayitse umukinnyi...

Hamaze iminsi inkundura yo gushaka abatutse ku ruhu Paul Pogba nyuma yo...
25 August 2019 Yasuwe: 3116 0

Premier League: Lampard yabonye amanota 3 ya mbere,Manchester United na...

Umutoza mushya wa Chelsea FC,Frank Lampard,yabonye amanota 3 ya mbere nyuma...
24 August 2019 Yasuwe: 2132 0

Umugore wa Mahrez yanenzwe na benshi kubera amashusho yafashwe amanitse...

Umugore w’umukinnyi Riyad Mahrez witwa Rita yanenzwe na benshi kubera ukuntu...
24 August 2019 Yasuwe: 5088 0