skol
fortebet

Maurizio Sarri yanenze bikomeye abakinnyi be nyuma yo gutsindwa na Arsenal

Yanditswe: Sunday 20, Jan 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea yavuze ko abakinnyi be bigoye kubaremamo icyizere nyuma yo gutsinda na Arsenal ku munsi w’ejo ibitego 2-0 byose byabonetse mu gice cya mbere.

Sponsored Ad

Maurizio Sarri yabwiye abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na Arsenal ko ikipe ye yari hasi mu mitekerereze ndetse bigoye cyane kubatera ingabo mu bitugu ngo batsinde.

Yagize ati “Ndashaka kuvuga mu Gitaliyani kuko nshaka ko ubu butumwa bwanjye bugera ku bakinnyi banjye ndetse sinshaka gukora ikosa mu Cyongereza.Ndababaye cyane kubera ko uku gutsindwa guturutse ku mitekerereze yacu (mentality).Simbyemera.Ibi birasa neza n’ibyabaye dukina na Tottenham.Biragaragara ko aba bakinnyi bigoye kubatera ingabo mu bitugu.Twari ku rwego rumwe ariko baturuhije kubyaza umusaruro imipira yo mu rubuga rw’amahina.Sinavuga ko nta ruhare nabigizemo ariko reka dufatanye gusangira uku gutsindwa.”

Maurizio Sarri yababajwe bikomeye no gutsindwa na Arsenal ndetse avuga ko bamwe mu bakinnyi be batitanze uko bikwiriye ariyo mpamvu umukino warangiye nta ni igitego binjije.

Arsenal ntiyakundaga gutsinda mu gice cya mbere ariko yahuye n’ubwugarizi bwa Chelsea FC bwari ku rwego rwo hasi cyane,iyitsinda ibitego 2-0 bya Alexandre Lacazette na Laurent Koscielny.


Sarri yanenze bikomeye Hazard na bagenzi be

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa