skol
fortebet

Maurizio Sarri yatangaje abakinnyi be babiri bazamufasha gutsinda Manchester United

Yanditswe: Saturday 09, Feb 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea,Maurizio Sarri yatangaje ko amaze icyumweru ategura ikipe yo guhangana na Manchester City kuri iki cyumweru,ndetse yizeye ko Eden Hazard na Gonzalo Huguain bazamufasha.

Sponsored Ad

Sarri yavuze ko amaturufu azakoresha kugira ngo yongere gutsinda Manchester City ari Hazard na Huguain n’ubundi bamutsindiye ibitego 4 muri 5-0 baheruka gutsinda Huddersfield.

Yagize ati “Gonzalo ni umukinnyi wigaragaje cyane mu makipe yose yaciyemo arimo Madrid,Napoli na Juventus.Azakorana neza na Eden.Byaroroshye ko bahuza umukino.Gonzalo yiteguye gufasha ikipe ya Chelsea nicyo cy’ingenzi.Mwabonye ko Hazard yoroherwa no guha umupira Gonzalo.”

Maurizio Sarri agomba gusura Manchester City kuri iki Cyumweru mu mikino ya shampiyona ya Premier League,nyuma y’aho mu gice kibanza cya shampiyona iyitsinze ibitego 2-0 bya Kante na David Luiz.


Sarri yavuze ko yizeye ko Hazard na Huguain bazamufasha gutsinda Man City

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa