skol
fortebet

Maurizio Sarri yongeye kubwira amagambo mabi abakinnyi ba Chelsea yashinje kumutsindisha

Yanditswe: Friday 01, Feb 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea,Maurizio Sarri yamaze iminota 50 atuka abakinnyi be nyuma yo gutsindwa na AFC Bournemouth ibitego 4-0,ababwira ko batagishaka kumva amabwiriza abaha.

Sponsored Ad

Sarri yabwiye abakinnyi be ko atazirukanwa nubwo amerewe nabi gusa yabibukije ko batsinzwe kubera ko banze kubahiriza amabwiriza yabahaye.

Sarri yabwiye abanyamakuru ko gutsindwa kwa Chelsea kumuteye ubwoba kuko bigaragara ko atagifite imbaraga zo gutera akanyabugabo abakinnyi be.

Sarri yabwiye abakinnyi be ko kugira ngo babashe kugera ku musaruro mwiza bagomba kubahiriza amabwiriza ye ndetse bagahuza umukino.

Maurizio Sarri yabwiye abakinnyi be ko igihe bananiwe gukina neza imyanya yabo uko yababwiye bizajya bituma binjizwa ibitego mu buryo bworoshye.

Chelsea igomba gucakirana na Hudersfield Town mu mukino wa Premier League ugomba gukurikiraho muri izi mpera z’icyumweru.



Sarri yababajwe n’umusaruro w’abakinnyi be

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa