skol
fortebet

Mayweather yatangaje umubare w’abagore afite anemeza ko umugore umwe adahagije (AMAFOTO YABO)

Yanditswe: Monday 18, Sep 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi ukomeye mu mukino w’iteramakofe Floyd Mayweather Junior yatangaje ko afite abagore 7 ndetse avuga ko kugira umugore umwe bidahagije ndetse bisa no kutamugira yemeje ko afite imodoka 25 mu mugi wa Las Vegas honyine.
Uyu mugabo uherutse kwinjiza asaga miliyoni 100 z’amadolari mu mukino aheruka gutsindamo umunya Irlande Conor Mcgreggor kuri Knockout ,mu kiganiro yagiranye na Diego kuri channel ya You Tube yitwa Awkward Puppets, yamwemereye ko aho kugira umugore umwe byarutwa (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi ukomeye mu mukino w’iteramakofe Floyd Mayweather Junior yatangaje ko afite abagore 7 ndetse avuga ko kugira umugore umwe bidahagije ndetse bisa no kutamugira yemeje ko afite imodoka 25 mu mugi wa Las Vegas honyine.

Uyu mugabo uherutse kwinjiza asaga miliyoni 100 z’amadolari mu mukino aheruka gutsindamo umunya Irlande Conor Mcgreggor kuri Knockout ,mu kiganiro yagiranye na Diego kuri channel ya You Tube yitwa Awkward Puppets, yamwemereye ko aho kugira umugore umwe byarutwa ntamugire ndetse amwemerera ko afite abagore 7 ubwo yamubaza umubare wabo afite.

Yagize ati “Urambaza ngo mfite abagore bangahe?nshobora kuba mfite barindwi.Tujyana gusangira,bamwe dukunda gukorana ingendo.Kugira umugore umwe biba biri hafi yo kutamugira.

Nyuma y’aho Floyd Mayweather atsinze umukino yahuyemo na Mcgreggor yahise aca agahigo ko kuba ataratsindwa cyane ko imikino 50 yakinnye nk’umukinnyi w’iteramakofe yayitsinze ndetse ahita yemeza bidasubirwaho ko atazongera gukina uyu mukino.

Amafoto y’abakunzi ba Mayweather:





Ibitekerezo

  • Ntabwo ari Mayweather wenyine ufite abagore benshi.Babyita POLIGAMY.Abantu nyamwinshi bakize barasambana cyane kugirango bishimishe.Ikibabaje nuko n’amadini menshi yigisha ko imana yemera Poligamy.Nyamara YESU yasize adusabye gutunga umugore umwe gusa.Imana ifata kimwe n’abasambanyi abantu bose bashaka abandi bagore.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi batuye isi,bakunda ubusambanyi.Kuba imana yihorera abantu bakayisuzugura,ntabwo bizakomeza.Imana ifite TIMETABLE,nukuvuga ko ikorera kuli gahunda.Nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 17:31,imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka.Nkuko nanone tubisoma muli Yeremiya 25:33,kuri uwo munsi,imana izica abantu bose bayisuzugura,ku buryo intumbi z’abantu zizaba zuzuye ku isi hose.Hazarokoka abantu bake bumvira imana.Nabyo bisome muli Zaburi 91:7.
    Imana ishaka ko twese twiga Bible ikaduhindura,tugatandukana n’aba birirwa basambana,barwana,biba,bikubira ubutunzi bw’isi,barenganya abantu,etc...Ntacyo bimaze kwishimisha cyangwa guheranwa n’ibyisi nyamara usuzugura imana.Kuko nuramuka upfuye,ntabwo uzazuka.Uba ugiye burundu.Wikishinga biriya bavuga ngo upfuye aba yitabye imana.Ni IKINYOMA.
    Dore urugero rwiza rwerekana ko abanyamadini baba babeshya,iyo bavuga ngo KANAKA yitabye imana.Igihe ADAMU yapfaga,imana yamubwiye ko asubiye mu gitaka.Ntabwo yamubwiye ngo "nupfa uzanyitaba" (Itangiriro 3:19).Abapfa bumviraga imana,bazazuka ku Munsi w’imperuka,babone ubuzima bw’iteka (Yohana 6:40).Birasobanutse neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa