skol
fortebet

Mayweather yongeye kwifotoza afite akayabo k’ amadolari umukobwa ari kumukorakora[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, May 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe mu iteramakofe Floyd Mayweather yongeye kwereka isi yose ko ari Mister Money,ubwo yiforeza mu nzu yicaye ku ntebe yuzuye amafaranga n’indi umukobwa ari kumukorakorera mu ndege ye agendamo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uherutse gusezera ku mukino w’iteramakofe akubise McGreggor,yongeye kubwira isi ko ari umukire cyane ubwo yifotozaga yicaye ku ntebe yuzuyeho amafaranga ndetse ashyira hanze ifoto ari mu ndege umukobwa ari kumukorakora.

Floyd Mayweather w’imyaka 41 ni umwe mu bahoze ari aba abakinnyi bafite amafaranga menshi ndetse we afite umwihariko wo kuba aho agiye hose aba yitwaje akayabo k’amadolari.

Kuri iyi foto umukobwa ari kumukorakorera mu ndege ye, yanditseho ko ari igikomangoma gitunze abamikazi benshi aho kuba nk’igikomangoma Harry giherutse kurongora umugore umwe Meghan Markle.

Yagize ati “Numvise muvuga cyane iby’igikomangoma gifite umugore umwe,njye ndi umwami mfite abamikazi benshi.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa