skol
fortebet

Mazimpaka Andre yasubije abakunzi ba Rayon Sports bamubazaga igihe azatangira kuyikinira

Yanditswe: Tuesday 25, Dec 2018

Sponsored Ad

Umunyezamu mushya wa Rayon Sports,Mazimpaka Andre umaze iminsi abazwa na benshi mu bakunzi ba Rayon Sports igihe azatangira kubakinira,yatangaje ko ku Cyumweru azagaragara ku mukino w’umunsi wa 12 bazakina n’Amagaju.

Sponsored Ad

Abakunzi ba Rayon Sports bamaze igihe bibasira umunyezamu Bashunga Abouba,bamushinja kubatsindisha ku mikino 2 irimo uwo bahuye na APR FC ndetse n’uwa Police FC,biteguye kwakirana yombi Mazimpaka Andre bifuzaga ko yaza kubafasha nyuma yo kugurwa muri Musanze FC afite imvune.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook,Mazimpaka Andre yabwiye abakunzi ba Rayon Sports ko azagaruka mu kibuga ku Cyumweru bakina n’Amagaju ku munsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League.

Yagize ati “Noheli nziza n’umwaka mushya muhire kuri mwese.Ndashaka kubamenyesha ko aricyo gihe cyo kugaruka mu kibuga ku Cyumweru gitaha.Murakoze cyane.”

Mazimpaka ni umwe mu banyezamu bari bahaze neza mu mwaka w’imikino washize ndetse abakunzi ba Rayon Sports biteze ko azabafasha kuziba icyuho cyasizwe na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame werekeje muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa