skol
fortebet

Mazimpaka arashaka ko Rayon Sports imurekura akigira muri APR FC

Yanditswe: Wednesday 24, Jul 2019

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Rayon Sports Mazimpaka Andre wayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize ndetse akitwara neza mu mikino yo kwishyura batatsinzwemo na rimwe,yatangaje ko atari umunyezamu wo kwicara ku ntebe y’abasimbura ndetse asaba iyi kipe ko yamurekura akigira muri APR FC cyangwa Police FC zimushaka.

Sponsored Ad

Nyuma yo kugura umunyezamu Kimenyi Yves,umunyezamu Mazimpaka yatakaje icyizere cyo kongera kubanza mu kibuga ariyo mpamvu yifuza ko ngo Rayon Sports yamuha urwandiko rumurekura akajya muri APR FC cyangwa Police FC nkuko yabitangarije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Ati: “Bampaye ruriya rwandiko ntabwo naba mbaye uwa mbere uruhawe kuko na Eric Tuyishimire( Congolais) nawe yararuhawe.”

Mazimpaka yatangaje ko amaze iminsi asaba Rayon Sports inyandiko imwerera gusohoka kuko ngo arambwiwe guhora yicara ku ntebe y’abasimbura kandi ari ku rwego rwo hejuru.

Umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza yabwiye Umuseke ko muri Rayon Sports nta baruwa ya Mazimpaka Andre isaba kumurekura barabona ndetse ngo ikipe ntabwo yanga kurekura umukinnyi wese usabye kugenda.

Mazimpaka yavuze ko yarangije kuvugana na APR FC ndetse na Police FC icyo abura ari urwandiko rumwerera gusohoka muri Rayon Sports.

Mazimpaka wabanje mu kibuga rimwe kuva Kimenyi Yves yagera muri Rayon Sports ubwo yahuraga na KMC muri CECAFA Kagame Cup,yasinyiye Rayon Sports imyaka 3 mu mwaka ushize.

Ibitekerezo

  • NTA BA INDISCIOLINE DUSHAKA MURI APR FC.UWO TURAMUZI MURI MUKURA IBYO YIKORAGA NA MUSANZE.MURAKOZE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa