skol
fortebet

Mbappe n’Ubufaransa beretse isi yose ibirori bya ruhago [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 30, Jun 2018

Sponsored Ad

Argentine yakomeje kurushwa bikomeye ndetse yakabaye yatsinzwe igitego cya kabiri ubwo Kylian Mbappe yasigaga ab’inyuma ba Argentina ku mupira mwiza yahawe na Paul Pogba,agategerwa inyuma gato y’urubuga rw’amahina na Tagliafico,byatumye umusifuzi atanga Coup Franc yatewe nabi na Pogba.

Sponsored Ad

Ikipe y’Ubufaransa ikinye umupira wo ku rwego rwo hejuru isezerera Argentina iyitsinze ibitego 4-3 mu mukino wa 1/16 cy’irangiza cy’igikombe cy’isi wabereye ku kibuga cya Kazan.

Mbappe wabaye umukinnyi w’umukino yeretse isi yose ko ari umukinnyi ukomeye

Bwa mbere mu mateka y’Ubufaransa nyuma yo kubura Zinedine Zidane na bagenzi be bageze ku mukino w’igikombe cy’isi cya 2006 nibwo ikinye umupira wakomewe amashyi na buri wese wawurebye ubwo yatsindaga Argentina ibitego 4-3.

Kylian Mbappe wigaragaje cyane muri uyu mukino ndetse watowe nk’umukinnyi w’umukino niwe uri kuririmbwa na buri Mufaransa wese kuko yatsinze ibitego 2 ndetse akorerwaho penaliti y’igitego cya mbere.

Ubufaransa bwatangiye umukino buri hejuru ndetse mu minota 10 ibanza bubona Coup Franc nziza yatewe na Antoine Griezmann ikubita umutambiko w’izamu.

Ku munota wa 13 w’umukino nibwo ikipe y’Ubufaransa yabonye igitego nyuma y’aho umukinnyi Kylian Mbappe yaturutse hagati acenga abakinnyi ba Argentina agasigarana na Marcos Rojo wamutegeye mu rubuga rwa’amahina, umusifuzi yemeza penaliti ,yatewe neza na Antoine Griezmann.

Abifashijwemo n’uburangare bw’abakinnyi b’Ubufaransa bakina hagati,Angel Di Maria yahawe umupira ari inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 41, areba uko umunyezamu Lloris ahagaze amukubita ishoti ryari kure ntiyabasha kurikuramo,amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego 1-1.

Argentina yatangiye igice cya kabiri iri hejuru ndetse iza kubona Coup Franc ku munota wa 48 nyuma y’aho umusore Benjamin Pavard yategeye Di Maria hafi gato ya koluneri,Eva Banega atera umupira mwiza wasanze Messi aho yari ahagaze atera ishoti mu izamu myugariro Gabriel Mercado bakinana arariyobya rigana ku rundi ruhande rw’izamu,Argentina iba ibonye igitego cya kabiri.

Ku munota wa 57 w’umukino umusore Benjamin Pavard wahamagawe benshi batamwemera agahabwa icyizere n’unutoza Didier Deschamps yatsinze igitego kiri mu byiza byabonetse mu iri rushanwa ubwo Lucas Hernandez yakataga umupira muremure umukinnyi wa Argentina arawuyobya usanga uyu musore ukiri muto aho yari ahagaze atera ishoti riremereye ryatumye Abafaransa bishyura biba bibaye 2-2.

Mbappe wari wazonze Argentina yahise yinjira mu birori bye atsinda igitego cya 3 ku munota wa 64 ku mupira yatereye mu nguni yo hepfo umunyezamu Armani ntiyawukuramo.

Mbappe yongeye kwigaragaza ku munota wa 68 ku mupira wa Counter attack yahawe na Giroud ahita awutera mu nguni yo hepfo umunyezamu Armani ntiyabasha kuwukuramo biba bibaye 4-2.

Mu minota ya nyuma nibwo Argentina yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi giheruka yagerageje guhatiriza ishaka kwishyura, iza kubona igitego cya 3 ku munota wa 2 mu nyongera 4 bari bashyizeho gitsinzwe na Sergio Kun Aguero.

Ubu Abafana b’Ubufaransa nibo bishimye kurusha abandi bose ku isi gusa bagomba kwicara bakareba ikipe bazahura, irakomeza hagati ya Portugal na Uruguay saa mbili.

Abakinnyi babanje mu kibuga:
France:
Lloris, Pavard, Varane, Umtiti, Lucas, Kante, Pogba, Mbappe (Thauvin 89), Griezmann (Fekir 83), Matuidi (Tolisso 74), Giroud.

Argentina: Armani, Mercado, Otamendi, Rojo (Fazio 46), Tagliafico, Perez (Aguero 65), Mascherano, Banega, Pavon (Meza 74), Messi, Di Maria.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa