Kigali

Mbappe yatunguye benshi kubera ibyo yakoreye amafoto ya Cristiano Ronaldo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 January 2019 Yasuwe: 4901

Rutahizamu wa PSG n’Ubufaransa Kylian Mbappe yamaze gukuraho amafoto ya Cristiano Ronaldo yari yaramanitse mu cyumba cye ubwo yari akiri umwana ayasimbuza aye.

Kylian Mbappe yakuze akunda Cristiano Ronaldo cyane byatumye icyumba cye acyuzuzamo amafoto ye ariko yashyize hanze amafoto yifuriza abafana be umwaka mushya muhire agaragaza icyumba cye cyuzuyemo amafoto ye nta nimwe ya Cristiano Ronaldo ikirimo.

Mbappe yakuye amafoto ya Cristiano Ronaldo mu cyumba cye ayasimbuza ayo yifotoje mu mwaka w’imikino ushize dore ko yatwaye ibikombe byinshi muri PSG ndetse yegukanye n’igikombe cy’isi ari kumwe n’Ubufaransa.

Mbappe w’imyaka 20,yatwaye ibikombe 3 mu mwaka w’imikino ushize muri PSG,atorwa nk’umukinnyi w’ukwezi inshuro 2 ndetse atorwa nk’umukinnyi ukiri muto w’umwaka mu Bufaransa.

Mu gikombe cy’isi Mbappe yatowe nk’umwana muto witwaye neza nyuma yo gutsinda ibitego 4 ndetse yaje ku mwanya wa 4 ku rutonde rw’abakinnyi bahataniraga Ballon d’Or imbere ya Messi.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Radamel Falcao yihanije abafana bakomeje kwibasira Messi nyuma yo gutsindwa...

Radamel Falcao usanzwe ari kapitani w’ikipe y’igihugu ya Colombia, yarengeye...
17 June 2019 Yasuwe: 1112 0

Rayon Sports yamaze gusezerera Niyonzima Olivier Sefu na Manzi...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze gushyira hanze amabaruwa yemeza ko...
17 June 2019 Yasuwe: 3218 0

TP Mazembe yongeye gutumirwa muri CECAFA I Kigali nyuma y’amahano iheruka...

Ikipe ya TP Mazembe iheruka gukorera amahano I Kigali muri 2010 ubwo...
17 June 2019 Yasuwe: 1866 1

Manzi Thierry yavuze byinshi ku kibazo cy’agahimbazamusyi katumye banga...

Kapiteni wa Rayon Sports,Manzi Thierry yemeje ko we na bagenzi be banze...
17 June 2019 Yasuwe: 3390 2

Umuherwe w’ikipe ya Paris Saint Germain mu buryo butunguranye yashyize ku...

Umuherwe w’ikipe ya Paris Saint Germain Umunya-Qatar Nasser Al-Khelaifi,...
17 June 2019 Yasuwe: 2643 0

Paul Pogba yarakariwe n’abafana ba Manchester United kubera ibyo...

Umukinnyi wa Manchester United Paul Pogba,yatumye benshi mu bakunzi bayo...
17 June 2019 Yasuwe: 2283 0