Kigali

Mbondi na Caleb bafashije Rayon Sports kuyobora shampiyona

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 March 2018 Yasuwe: 2167

Ikipe ya Rayon Sports itsindiye Espoir FC ibitego 3-0 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, ihita ikura Kiyovu Sports ku mwanya wa mbere wa shampiyona nubwo banganya amanota 24.

Mbondi na Minnaert bazanye impinduka muri Rayon Sports

Mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League,ikipe ya Rayon Sports inyagiye Espoir Fc iri mu marembera ibitego 3-0 byatsinzwe na Kabuhariwe Christ Mbondi watsinze 2 (Umunota wa 39,90) na Bimenyimana Bonfils Caleb (ku munota wa 47).

Ikipe ya Rayon Sports yiyubakiye icyizere gihagije kuri uyu mukino ubanziriza uwo bazakina na Mamelodi Sundowns ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha kuri stade Amahoro I Remera.

Bimenyimana Bonfils Caleb yiyunze n’abafana ba Rayon Sports bamuhozaga ku nkeke kubera kubura ibitego dore ko aheruka gutsinda igitego muri shampiyona ku munsi wa mbere wa shampiyona wabaye mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize.

Umutoza Ivan Minnaert atangiye akazi ke yereka abafana ba Rayon Sports ko agaruye ibitego byari byarabuze dore ko ikipe ya Rayon Sports itaherukaga gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona.

Christ Mbondi atangiye kwigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports kuko mu mikino 2 amaze gukina muri shampiyona atsinze ibitego 3,bitumye benshi bibagirwa Ismaila Diarra wasubiye inyuma cyane.

Rayon Sports yari yahinduye ikipe yari isanzwe ibanza mu kibuga cyane,ihise iyobora urutonde rwa shampiyona n’amaota 24 inganya na Kiyovu Sports ariko bagatandukanwa n’ibitego kuko izigamye 10 mu gihe Kiyovu Sports izigamye 6,AS Kigali n’iya gatatu n’amanota 23.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga:
Rayon Sports:
Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Nyandwi Saddam, Eric Irambona Gisa, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mutsinzi Ange ’Jimmy’, Mugisha Francois, Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel, Bimenyimana Bonfils Caleb, Christ Mbondi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jose Mourinho yongeye guca amarenga y’aho agiye kwerekeza

Umutoza Jose Mourinho wirukanwe na Manchester United mu kwezi...
18 January 2019 Yasuwe: 1767 0

Ifoto y’imodoka ikomeje gukwirakwizwa hose bivugwa ko ari iya Rayon Sports...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ifoto y’imodoka yayo igaragara...
17 January 2019 Yasuwe: 4663 0

Rwatubyaye yafashe indege imwerekeza muri Macedonia mu igeragezwa...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze gufata indege imwerekeza mu gihugu cya...
17 January 2019 Yasuwe: 2892 0

Rwatubyaye nawe yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bagiye kuva muri Rayon...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze kubona ikipe muri Macedonia yitwa FC...
17 January 2019 Yasuwe: 2400 0

FC Barcelona yasekeje benshi kubera rutahizamu yatangaje ko...

Ikipe ya FC Barcelona yakoze agashya itangaza ko yifuza rutahizamu wa...
17 January 2019 Yasuwe: 3106 0

Chelsea yamaze kubona rutahizamu mushya wo kuyifasha guhangamura...

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Juventus kugira ngo ibatize amezi 6...
17 January 2019 Yasuwe: 2970 0